Ifoto y’Umunsi: Bernard Makuza yakaranganye ikawa n’abakobwa bakina muri Bugesera Cycling Team

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Bernard Makuza wabaye Minisiteri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, yasuye aho abakobwa bakina muri Bugesera Cycling Team, banakarangana ikawa.

Ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga, Bernard Makuza yari yitabiriye isiganwa ryo kwinezeza yari yatumiwemo n’Ikipe ya Bugesera y’Amagare.

Nyuma yo gusiganwa intera y’ibilometero 44 mu gihe cy’amasaha abiri n’iminota 34, Makuza wari kumwe n’umuryango we, yasuye aho abakobwa bakina muri Bugesera Cycling Team bakarangira ikawa.

Makuza wabaye Perezida wa Sena na Minisitiri w’Intebe na we yahawe ikawa arakaranga, ndetse aranayisekura mu gihe aba bakobwa bamugeneye impano y’ikawa batunganyije, yakozwe n’ikipe ya Bugesera Cycling Team.

Bernard Makuza yashimiye abakinnyi ba Bugesera Cycling Team bamutumiye, abasaba gukomeza guteza imbere impano zabo no kudacika intege mu byo bakora.

Umuyobozi wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, yavuze ko muri ibi bihe bya Coronavirus bigishije abakinnyi babo imyuga itandukanye, aho uretse gutunganya ikawa, bakora amasabune, kudoda n’ibindi.

Kayirebwa avuga ko uretse gutoza abakobwa umukino w’amagare, bifuza ko bazavamo Abanyarwandakazi babereye u Rwanda.

Ati “Intego yacu ni ukuyobora umukino w’Amagare mu Rwanda ariko mbere na mbere Bugesera Cycling Team igomba kugira umukinnyi w’Umunyarwandakazi ufite impano yo gutwara igare, wize kandi unafite ikinyabupfura, mbese akaba Umunyarwandakazi ubereye u Rwanda, ushobora kuba yabyaza umusaruro impano afite.”

Bugesera Cycling Team ni ikipe y’amagare y’abagore, kugeza ubu ifite abakinnyi batandatu barimo babiri bakiri bato.

Yatangiye gukina amarushanwa ya FERWACY binyuze muri Rwanda Cycling Cup muri Kanama, mu isiganwa rya Rwamagana Circuit, isoza umwaka ushize wa 2019 ikinnye amasiganwa atandatu.

Ifashwa n’umuryango Gasore Serge Foundation ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera ndetse na Jibu nk’umuterankunga.

Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe, akaranga ikawa nyuma yo gutumirwa n'abakinnyi ba Bugesera Cycling Team
Umuyobozi wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane (iburyo) na Uwingabire Railla w'imyaka 12 (ibumoso) bafasha Bernard Makuza gukaranga ikawa
Abakobwa bakina muri Bugesera Cycling batozwa imyuga itandukanye irimo no gukora amasabune

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .