Iyi Shampiyona izitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga, ifunguye kuri buri wese, kuko n’abatarabigize umwuga bazitabira ariko bo bakaba basabwa kwiyandikisha batanze 5000 Frw.
Abazitabira mu bagabo n’abagore, bose bazakina intera y’ibilometero 66 bizatangirira ndetse bikanasorezwa ku Isoko rya Kimironko mu gihe amagare azifashishwa ari ayabugenewe mu masiganwa ya Gravel cyangwa aya Mountain Bike.
Ishimwe Nkurayija Jean Hubert ushinzwe ibikorwa by’Ikipe ya Amani mu Rwanda, yavuze ko impamvu bashyizemo n’icyiciro cy’abatarabigize umwuga ari ukugira ngo buri wese yibone muri iri rushanwa, ndetse mu bamaze kwiyandikisha harimo abanyamahanga umunani.
Ati “Twakoze ku buryo hitabira n’abatarabigize umwuga kugira ngo umuryango w’abakina umukino w’amagare mu Rwanda ugende ukura. Twifuza ko aya marushanwa ahoraho kandi akitabirwa. Ubu tumaze kugira abanyamahanga umunani mu bazitabira.”
Have you registered for 2024 Gravel National Championships?
Here is the link:
Link for registration (5,000 RWF fee):https://t.co/WOxQS1s9rJ
Gpx file link:https://t.co/w9rkKqpjMj pic.twitter.com/JNGJhM5MkL
— 𝙁𝙀𝙍𝙒𝘼𝘾𝙔 (@cyclingrwanda) November 28, 2024
Isiganwa ryo ku Cyumweru rizatangirira ku Isoko rya Kimironko, abakinnyi bazamuke umuhanda kugera aho kaburimbo irangirira, ariko ibihe bitabarwa. Ibihe bizatangira kubarwa bageze ku muhanda w’ibitaka, banyure mu bice bya Bumbogo, Gikomero, hafi ya King Fisher ku Kiyaga cya Muhazi, Nduba, Gasanze, Masizi, inyuma yo kwa Mushimire no kuri Gereza.
Gravel Race ni isiganwa ry’amagare rikorerwa mu mihanda y’ibitaka ikoze neza, hakoreshwa amagare asanzwe y’amasiganwa yo mu muhanda, gusa amapine ntaba anyerera nk’ayo muri kaburimbo, ahubwo aba asa nk’afiteho uduheri. Muri iyi mihanda, igare rikina Mountain Bike na ryo ryahakina nubwo riba rishobora kudafata umuvuduko nk’uwa ‘Gravel Bike’.
Isiganwa ryo “Gravel” ryaherukaga gukinwa mu Rwanda ni “Umusambi Race” muri Nzeri uyu mwaka no mu 2023, aho rikinirwa mu mihanda izengurutse igishanga cya Rugezi.
Abanyarwanda Muhoza Eric, Nirere Xaverine na Nsengiyumva Shemu ni bamwe mu basanzwe bakina aya masiganwa mu Ikipe ya Amani.
Mu Ukwakira uyu mwaka, Niyonkuru Samuel na Nirere Xaverine babaye Abanyarwanda ba mbere bitabiriye “UCI Elite Gravel World Championship” yabereye mu Bubiligi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!