Rwandan Epic igiye kuba ku nshuro yayo ya kane, nyuma y’irushanwa ry’umunsi umwe ryakozwe nk’igeragezwa mu 2020, itegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RaR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Isiganwa ry’uyu mwaka riteganyijwe tariki ya 21-25 Ukwakira 2024, rizitabirwa n’abakinnyi 64 baturutse mu bihugu 14 aho 19 muri bo ari Abanyarwanda.
Muhoza Eric na Nirere Xaverine basanzwe bakinira Ikipe ya Amani yo muri Kenya mu masiganwa nk’aya, bazitabira mu cyiciro cya “Mixed Team” aho ikipe y’abantu babiri iba igizwe n’umugabo n’umugore.
Bari mu bahabwa amahirwe uyu mwaka dore ko basanzwe bitabira amarushanwa akomeye muri ‘Mountain Bike’ aho Nirere Xaverine aheruka muri “Gravel World Championship’ yabereye mu Buholandi.
Munyaneza Didier, Uwimana Rafiki, Kwizera Elie, Nshutiraguma Kevin, Neza Violette na Rugamba Janvier, ni abandi Banyarwanda bazitabira iri rushanwa ariko bamwe muri bo bakazafatanya n’abakinnyi b’abanyamahanga.
Nk’uko bisanzwe bigenda, abitabiriye bazarushanwa mu byiciro bitatu birimo abasiganwa ku giti cyabo, amakipe y’abagabo n’abagore ndetse n’amakipe y’abavanze (umugabo n’umugore).
Simon De Schutter uri mu bategura iri rushanwa, yavuze ko uretse kurushanwa, rigira uruhare mu kugaragaza ibyiza by’u Rwanda ndetse hari urwego rimaze gushyiraho umukino wa Mountain Bike mu gihugu.
Ati “Ni isiganwa rigamije siporo no gusura ahantu hatandukanye. Hari abaza baje kureba ibice bitandukanye mu Rwanda. Buri mwaka tugenda dukura mu bijyanye n’umubare w’abitabira, twatangiriye ku duce tune, ubu turi gukina uduce dutanu ku nshuro ya kabiri kandi turizera ko bizakomeza kuzamuka.”
Yakomeje avuga ko ubwo batangiraga gukoresha amasiganwa ya ‘Mountain Bike’ mu 2020, yari amaze imyaka ine ataba mu Rwanda ndetse kuva icyo gihe kuri ubu hakinwa shampiyona y’uwo mukino n’Abanyarwanda bakaba bajya gusiganwa hanze aho Mwamikazi Jazilla aheruka kuba Umunyarwandakazi wa mbere witabiriye Imikino Olempike [i Paris] muri Mountain Bike.
Mwamikazi Jazilla wegukanye "Kirehe Race 2024" yakinwe mu mpera z’icyumweru, ntazitabira irushanwa ry’uyu mwaka kubera amasomo dore ko yari amaze hafi amezi ane i Burayi hagati ya Kamena n’Ukwakira.
Muri Rwanda Epic 2024, Agace ka Mbere karakinirwa i Kigali kuri uyu 21 Ukwakira ku ntera y’ibilometero 8,8 ndetse buri mukinnyi araba asiganwa n’igihe ku giti cye.
Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Ukwakira, hazakinwa Agace ka Kabiri, Nyirangarama- Musanze [mu Kigo cy’Amagare cya ARCC], gafite intera y’ibilometero 95, bukeye bwaho hakinwe aka Kinigi-Musanze ku ntera y’ibilometero 54,3. Abasiganwa bazanyura ku Biyaga bya Burera na Ruhondo.
Agace ka Kane kazakinirwa mu Kinigi hitegeye Ibirunga, ku wa 24 Ukwakira, kazaba kareshya n’ibilometero 29,8 mu gihe Rwandan Epic 2024 izasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 4 25 Ukwakira, hakinwa Agace ka Gatanu kazaba kareshya n’ibilometero 65,5, aho abazakitabira bazahagurukira i Nyabihu berekeza i Rubavu ku Kiyaga cya Kivu.
Abitabiriye uyu mwaka baturutse mu Rwanda, u Bubiligi, Repubulika ya Tchèque, u Budage, Espagne, u Bufaransa, u Bwongereza, u Butaliyani, Kenya, Nigeria, u Buholandi, Suède, Slovenia, Sierra Leone, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zambia.
Ubwo Rwandan Epic yaherukaga kuba mu 2023, yegukanywe n’Umudage Daniel Gathof wakinanaga n’Umuholandi Bart Classens mu Ikipe ya Shift Up For Rwanda 1.
Daniel Gathof yongeye kwitabira muri uyu mwaka ndetse azaba ari mu bakinnyi bahanzwe amaso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!