00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri #TdRwanda2022 yitezwemo Chris Froome, Peter Sagan n’Umuyobozi wa Tour de France

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 10:28
Yasuwe :

Guhera ku wa 20 kugeza ku wa 27 Gashyantare 2022, u Rwanda ruzakira isiganwa ry’umukino w’amagare rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda.

Iri siganwa rizaba ku nshuro ya 14 kuva ribaye mpuzamahanga, ikaba inshuro ya kane kuva rigiye ku rwego rwa 2.1, rizitabirwa n’amakipe 19.

Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda) na Benediction Ignite (y’i Rubavu) ni yo makipe yo mu Rwanda azakina iri rushanwa.

Mu byihariye bizaranga iri rushanwa rizaba mu mwaka utaha harimo ko ritegerejwemo amazina akomeye amenyerewe muri Tour de France, kuba ritazagera i Huye no kuba abakinnyi bazongera kujya barara i Kigali.

Tour du Rwanda izatangirana na ITT

Nyuma y’imyaka ine Tour du Rwanda igiye kongera gutangizwa n’agace ka gufi mu isiganwa, aho abakinnyi bakina basiganwa n’ibihe ku giti cyabo (ITT).

Muri Tour du Rwanda ya 2022, abakinnyi bazakora intera y’ibilometero 4,0 bahagurukiye kuri Kigali Arena akaba ari naho basoreza.

Ubwo haherukaga gukinwa ITT ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda hari mu 2017 aho yatwawe na Nsengimana Jean Bosco wabikoze no mu 2015.

Abandi batwaye aka gace kagufi ubwo kabaga katangiye isiganwa kuva ribaye mpuzamahanga ni Umunyamerika Reijnen Kiel mu 2011, Umunya-Canada Pelletier-Ryo Rém mu 2013, Umunyarwanda Hadi Janvier mu 2013 na 2014 n’Umunyamerika Rugg Timothy mu 2016.

Abakinnyi bazajya barara i Kigali

Nk’uko byagenze mu mwaka ushize ubwo bamwe babifata nk’agashya, no kuri iyi nshuro abakinnyi bazajya bamara gusiganwa bajye kurara i Kigali.

Ubusanzwe abakinnyi bararaga ahasorejwe isiganwa ndetse akenshi ni ho hatangiriraga agace gakurikiyeho cyangwa se bagakora intera nto berekeza ahandi bahagurukira.

No mu mwaka utaha biratandukanye, abakinnyi bazajya basoza isiganwa, imodoka zibasubize i Kigali, aho bazaba hamwe kugira ngo umutekano wabo urusheho kurindwa muri ibi bihe bya COVID-19 nk’uko byatangajwe na Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare (FERWACY).

Ati “Impamvu byakozwe ni amabwiriza ya UCI. Murabizi ko icyorezo cya COVID-19 n’ubu kigihari, no muri iyi minsi mwumvise ubwoko bushya bwaje. UCI yasabye ko abakinnyi baba hamwe aho kugira ngo babe hirya no hino kuko amahirwe yo kwandura cyangwa gukwirakwiza yakwiyongera.”

Tour du Rwanda ntizagera i Huye

Mu nshuro 13 Tour du Rwanda imaze kuba kuva ibaye mpuzamahanga, 11 muri zo yasorejwe mu Karere ka Huye mu gihe inshuro zirindwi muri izo 11, yari yahagurikiye i Kigali.

Mu mwaka utaha, iri siganwa rizenguruka igihugu ntirizagera i Huye, ahubwo rizahagurukira i Muhanga ubwo hazaba hakinwa agace ka gatanu kazasorezwa i Musanze.

Huye ibuze mu duce tuzakinwa mu mwaka utaha mu gihe mu mwaka ushize wa 2021, Tour du Rwanda itigeze igera mu Ntara y’Iburengerazuba. Icyakoze, kuri iyi nshuro izasubira i Rubavu ubwo hazaba hakinwa agace ka gatatu kazahagurukira i Kigali ku wa 22 Gashyantare.

Murenzi Abdallah yavuze ko izi mpinduka zatewe no kugira ngo basaranganye ibice byose by’Igihugu, Abanyarwanda babashe kugerwaho n’isiganwa.

Muri Tour du Rwanda ya 2021, isiganwa ryari ryagiye i Gicumbi nyuma y’imyaka 11 n’i Nyagatare nyuma y’imyaka itandatu, ariko kuri iyi inshuro ntirizasubira aha hanyuma.

Christian Prudhomme, Chris Froome na Peter Sagan mu bitezwe i Kigali

Ubwo hatangazwaga amakipe azakina Tour du Rwanda 2022 n’inzira zizakoreshwa, abashinzwe gutegura iri siganwa bavuze ko mu bitezwe i Kigali mu mwaka utaha harimo Christian Prudhomme usanzwe ari Umuyobozi wa Tour de France.

Murenzi Abdallah, yavuze ko kwakira umuntu nk’uyu ari ikintu gikomeye ku buryo bizazamura uburyo isiganwa rikurikirwa ndetse bakaba biteze inama n’imikoranire bishobora kuzamura urwego rwa Tour du Rwanda.

Ati “Ni agaciro gakomeye cyane kuko abamuzi ni Umuyobozi wa Tour de France kandi ni isiganwa ryo ku rwego rw’Isi mu mukino w’Amagare. Ubonye umugisha wo kubona umuntu nk’uwo, muraganira akaguha ubunararibonye, umuntu umenyereye gutegura isiganwa nka Tour de France araza akaguha inama z’ibyatuma Tour du Rwanda irushaho gutera imbere.”

Yakomeje agira ati “Ariko ni n’izina rikomeye mu mukino w’amagare ku buryo mpamya neza ko kwakira izina nk’iryo bizazamura abakurikira isiganwa, ariko bikaba n’uburyo bwo gutangira kugirana umubano na Tour de France ku buryo dushoboye kugirana imikoranire, bishobora kuzamura urwego rwa Tour du Rwanda.”

Mu bandi bitezwe i Kigali harimo Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, kuri ubu akaba abarizwa muri Israel Start-Up Nation izitabira Tour du Rwanda mu mwaka utaha.

Hari kandi Umunya-Slovakia Peter Sagan uheruka gusinyira Total Direct Energies na yo izakina Tour du Rwanda 2022. Amaze gutwara uduce 12 muri Tour de France.

Agaruka kuri aba bombi, Murenzi yavuze ko ibiganiro bikomeje ku buryo bigenze neza, hari igihe bakwitabira Tour du Rwanda ya 2022.

Ati “Peter Sagan icyizere ntabwo ari cyinshi kubera ko ibiganiro byarabaye ariko ntabwo biragera ku rwego rushimishije, cyane ko ni bwo akigera muri iyi kipe ye nshya ya Total Energies. Ni ikipe tumenyeranye, tubanye neza, ibiganiro birakomeza. Ikindi nababwira ni uko Peter Sagan ni umwe mu bashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira Shampiyona y’Isi mu 2025. Dufite icyizere ko mu biganiro dushobora kugirana ashobora kuba umushyitsi nubwo ataba aje gukina. Bitabaye umwaka utaha byazaba n’undi mwaka ukurikiye.”

“Kuri Chris Froome, ibiganiro biragenda neza, n’uyu mwaka washize ibiganiro byari bimeze neza, yashoboraga kuzana n’ikipe ye ariko hazamo ingorane. Ubu ibiganiro biragenda ku buryo dushobora gusoza ukwa 12 inkuru nziza tuyifite kuko izina nk’iryo mu mukino w’amagare rije gukinira mu Rwanda ni andi mateka umukino waba wanditse ku rwego rw’Isi.”

Amakipe 19 azitabira Tour du Rwanda 2022

Nta gihindutse ku buryo aya makipe yagabanuka, ni ubwa mbere Tour du Rwanda izaba yitabiriwe n’amakipe 19 kuko akenshi yabaga 17 cyangwa ari munsi yayo.

Muri aya makipe azakina umwaka utaha, hazaba harimo atanu y’ibihugu, umunani akina amarushanwa yo ku migabane n’andi atandatu yo ku rwego rw’Isi ndetse ni ku nshuro ya mbere hitabiriye amakipe ya ‘World Tour’ angana gutyo.

Ikipe y’Igihugu ya Grande Bretagne, SKS Sauerland yo mu Budage, Team Coop yo muri Norvège na Team Burgos BH yo muri Espagne zizitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Inkuru bifitanye isano: Amakipe 19 n’inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2022 byamenyekanye

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, ubwo hatangazwaga inzira n'amakipe bya Tour du Rwanda 2022
Uduce tuzageramo Tour du Rwanda y'umwaka utaha
Christian Prudhomme uyobora Tour de France ategerejwe muri Tour du Rwanda y'umwaka utaha
Chris Froome ukinira Israel Start-Up Nation ari mu bitezwe i Kigali muri Gashyantare 2022
Peter Sagan uheruka kwerekeza muri Total Energies hari ibiganiro by'uburyo yakwitabira Tour du Rwanda 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .