00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyavugiwe mu mwiherero wa FERWACY n’abakinnyi b’amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 November 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Gushyiraho urugaga ruhagarariye abakinnyi ndetse ruzajya rumenyekanisha ibibazo byabo ni kimwe mu byagarutsweho mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’abakina uyu mukino tariki ya 8 n’iya 9 Ugushyingo 2024.

Uyu mwiherero watangiye ku wa Gatanu, wari wateguwe na FERWACY mu rwego rwo kumva ibibazo n’ibyifuzo abakinnyi bafite mu bikorwa byabo, no kurebera hamwe uburyo byakemuka.

Kuri uwo munsi wa mbere, habayeho gusangira no kuganira bisanzwe mu gihe ibiganiro nyirizina byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024.

Uyu mwiherero witabiriwe na benshi mu bakinnyi basanzwe bakinira Ikipe y’Igihugu, wabaye mu gihe abakina umukino w’amagare bamaze iminsi bagaragaza ibibazo birimo ibyo kutagira ibikoresho bihagije kandi bigezweho n’amarushanwa make atuma batazamura urwego.

Hari kandi kudategwa amatwi ngo ibibazo bafite bamenye aho bibarizwa n’ugomba kubikemura, kimwe n’ubuke bw’ibihembo babona mu marushanwa bitabira harimo n’uduhimbazamusyi ku marushanwa bitabira cyangwa batsinda bahagarariye igihugu.

Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY akaba n’Umuvugizi wayo, Bigango Valentin, yabwiye IGIHE ko uyu mwiherero wari muri gahunda yo gushyira umukinnyi w’amagare ku isonga.

Ati “Dufite gahunda yo gushyira hamwe abantu bose tubana mu mukino w’amagare, duhereye ku bakinnyi kuko ni bo mutima wa Federasiyo. Baravuze tubatega amatwi, batugaragarije ibibabangamiye bifuza ko twagira icyo dukoraho. Byose twarabyanditse, ubu tugiye kureba uko tugenda tubikoraho.”

Yakomeje agira ati “Intego yari ukubumva, ntabwo yari ukubasubiza kuko harimo ibyakemukira iwacu muri Federasiyo uko yubatse, hakaba n’ibindi bikemuka hajemo abandi bafatanyabikorwa nka Minisiteri ya Siporo. Tugiye kwicara tubikurikirane, tubiganireho, noneho tubahe igisubizo.”

Uyu Muyobozi yavuze ko kandi hashyizweho urugaga rw’abakinnyi ruzajya rukorana bya hafi n’ubuyobozi bwa FERWACY mu kugaragaza ibitekerezo byabo, ndetse no kuzamura imibereho yabo.

Ati “Twumvikanye n’abayobozi babo ko tugiye kujya tuvugana bihoraho, batugezaho ibibazo kandi twunze ubumwe. Wabonaga ko nubwo hari amakipe, hari icyuho hagati y’abakinnyi na Federasiyo.”

Abagize komite y’urugaga rw’abakinnyi ni Munyaneza Didier (Perezida), Nirere Xaverine (Visi Perezida), Mukashema Josiane (Umunyamabanga), Byukusenge Patrick na Muhoza Eric wagiriwe icyizere na bagenzi be adahari (Abajyanama).

Abayobozi ba FERWACY bagiranye ibiganiro n'abakinnyi hagamijwe kumva ibibazo n'ibyifuzo byabo
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Bigango Valentin (ibumoso) na Habarurema Ruben uyobora Africa Rising Cycling Center (iburyo) ni bamwe mu bitabiriye iyi nama n'abakinnyi
Uyu mwiherero w'iminsi ibiri wabereye mu Kigo cy'Amagare cya Musanze (Africa Rising Cycling Center- ARCC)
Ubuyobozi n'abakinnyi biyemeje gutahiriza umugozi umwe, bakazamura umukino w'amagare mu Rwanda
Ubuyobozi bwa FERWACY n'abakinnyi bafata ifoto nyuma yo gusoza umwiherero
Abayobozi ba FERWACY bifotozanya n'abakinnyi bahagarariye abandi
Mukashema Josiane (ubanza ibumoso), Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier, Nirere Xaverine na Muhoza Eric utari uhari, ni bo bagize Komite ihagarariye Abakinnyi b'Amagare mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .