Henok ntiyakinnye Tour du Rwanda iheruka nyuma yo kubagwa igufwa ry’urutugu rw’ibumoso kubera impanuka yagize ubwo yagwaga hamwe n’abandi benshi mu isiganwa rya AlUla Tour, muri Gashyantare umwaka ushize.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi wa Astana Qazaqstan amazemo imyaka ibiri, azitabira Tour du Rwanda 2025 ari hamwe n’Ikipe y’Igihugu ya Eritrea.
Abandi bari mu bazaba bagize Eritrea izitabira Tour du Rwanda uyu mwaka ni Nahom Zeray ukinira JLC Team Ukyo na Natan Medhanie wa 7Eleven Cliqq Roadbike Philippines.
Mu 2023, Henok Mulubrhan yatwaye Tour du Rwanda akinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani.
Mu Ukwakira 2024, Henok Mulubrhan w’imyaka 25, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wegukanye Shampiyona Nyafurika y’Amagare inshuro eshatu yikurikiranya.
Tour du Rwanda ya 2025 igizwe n’ibilometero 812, izaba igizwe n’uduce umunani aho agace karekare ari aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n’ibilometero 158.
Mu makipe azakina isiganwa ry’uyu mwaka harimo abiri yabigize umwuga ari yo Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).
Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid (U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).
Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).
Inzira za Tour du Rwanda 2025:
Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye ibilometero 4).
Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo - Kayonza (ibilometero 158).
Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali - Musanze (ibilometero 121).
Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze - Rubavu (ibilometero 102).
Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu - Karongi ( ibilometero 97)
Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi - Huye (ibilometero 143).
Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe: Nyanza - Canal Olympia (ibilometero 114).
Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe: KCC-KCC (ibilometero 73).




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!