Isiganwa rizaba rifite intego yo kwigisha abakiri bato umuco w’ubutwari bijyanye n’insanganyamatsiko "Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu" ndetse no gushaka impano z’ingimbi n’abangavu mu gutegura Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.
Rizitabirwa n’abahungu n’abakobwa bari mu byiciro bibiri by’imyaka 12-14 na 15-16 ribere kuri Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru.
Kwiyandikisha ku bashaka kwitabira iri siganwa bizakorerwa kuri murandasi (online) no ku cyicaro cya FERWACY kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mgaare ryatangaje ko abazitabira iri siganwa bazizanira amagare n’ingofero bambara batwaye amagare kandi bagomba kuba barakingiwe COVID-19.
Mu 2020, CHENO na FERWACY na bwo byateguye isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’intwari ryegukanywe na Habimana Jean Eric mu bagabo, Ingabire Diane mu bagore na Muhoza Eric mu ngimbi


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!