Habimana, Ingabire na Nzayisenga bafashije Team Rwanda gusozanya imidali 14 muri Shampiyona Nyafurika ya 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Werurwe 2021 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2021 wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Habimana Jean Eric na Nzayisenga Valentine begukanye umudali w’Umuringa naho Ingabire Diane atwara uwa Feza mu isiganwa ryo mu muhanda.

Iri rushanwa Nyafurika ryari rimaze iminsi itanu ribera mu Misiri, ryasojwe hakinwa isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy’abagabo n’abagore bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23.

Guhera saa mbiri za mu gitondo, hasiganwe icyiciro cy’abagore bakoze intera y’ibilometero 98. Ikipe y’u Rwanda yabonyemo umudali umwe wa Feza wegukanywe na Ingabire Diane wabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 ndetse n’uw’Umuringa watwawe na Nzayisenga Valentine wabaye uwa gatatu.

Umunya-Afurika y’Epfo, Oberhorlzer Carla, yegukanye Shampiyona Nyafurika ya 2021 mu bagore, akurikirwa na Preen Hayley mu gihe Umunya-Namibia Adrian Vera yabaye uwa gatatu.

Mu bagabo batangiye gusiganwa ibilometero 140 guhera saa sita, Shampiyona ya 2021 yegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfo Ryan Gibbons ukinira UAE Team.

Muri iki cyiciro, Habimana Jean Eric yatwayemo umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu mu batarengeje imyaka 23.

Iyi midali itatu yabonetse kuri uyu wa Gatandatu, yatumye Team Rwanda isoza Shampiyona Nyafurika ya 2021 imaze kwegukana 14 yose hamwe. Irimo umwe wa Zahabu, icyenda ya Feza n’ine y’Umuringa.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15 ryari ryaritabiriwe n’ibihugu 15 bitarimo Eritrea imenyerewe cyane muri uyu mukino muri Afurika.

Ingabire Diane yatwaye umudali wa Feza mu cyiciro cy'abagore batarengeje imyaka 23
Ubwo abagabo biteguraga gukora intera y'ibilometero 140
Habimana Jean Eric yatwaye umudali w'umuringa mu isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .