Mu kwezi gushize k’Ukwakira ni bwo Manizabayo Eric yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Java-InovoTec uzayikinira mu mwaka w’imikino utaha wa 2025.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukinnyi yavuze ko ari we wisabiye Java-InovoTec ko yamuha umwanya akayikinira ndetse yashatse kubyaza umusaruro amahirwe yo kugira ikipe nk’iyi mu Rwanda, iri ku rwego rwa gatatu rw’amakipe yabigize umwuga ku Isi, akina amarushanwa yo ku migabane.
Ati “Iyo nkuru ni yo, nagiye muri Java-InovoTec, nzayikinira mu 2025 kuko mfite intego yo kugira ngo nzabe umukinnyi wabigize umwuga. Nasabye Java, ndavuga nti ese nta kuntu mwamfasha nkaza mu ikipe yanyu kugira ngo nzamure urwego rwanjye mve mu ikipe isanzwe nerekeze mu ikipe ikina amasiganwa yo ku mugabane.”
Yakomeje agira ati “Tugira amahirwe make muri Afurika, amakipe abari ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku mugabane aba ari make, ariko twe twagize amahirwe tubona ikipe nk’iyo mu Rwanda. Ni yo mpamvu nshaka kugira ngo imfashe mbe nabona ikipe nziza nko mu Burayi.”
Uyu mukinnyi yavuze ko yakuze yifuza kuzakina amasiganwa akomeye nka Tour de France, La Vuelta cyangwa Giro d’Italia nyuma yo kugira amahirwe yo gukina Tour de l’Avenir, ndetse afite icyizere ko bigishoboka.
Ati “Nagize amahirwe, nakinnye Tour de France y’abato batarengeje imyaka 23 ari yo bita Tour de l’Avenir, ndavuga nti ubwo nakinnye iyi Tour de France y’abana wenda nzagira amahirwe nkine imikino ikomeye nka La Vuelta na Tour de France ariko sinabashije kubigeraho, ariko ndacyari muto kuko benshi dukinana usanga bafite imyaka 35 cyangwa 40, kandi njye mfite 27.”
Abajijwe ku kuba Benediction yakiniraga iheruka kugaragaza ko ititeguye kumurekura, Manizabayo yavuze ko hari abo muri iyi kipe yari yaramaze kumenyesha ko azagenda ndetse yizeye ko iyi kipe itazamugora kuko na yo yakabaye yishimiye ko yazamuye urwego.
Ati “Ntabwo navuga ngo ndapinga umutoza ku kuba yaramfashije, iyo ufite umwana ukamwigisha, ukabona yimutse mu ishuri nawe urishima. Hari bamwe muri Benediction nabwiye ngo uriya mwaka ntabwo tuzakorana. Ntabwo nabandikiye ibaruwa, ariko hari ubutumwa nabandikiye kuri WhatsApp.”
Yongeyeho ati “Ariko ndabizi ko Benediction ni umubyeyi, ndatekereza ko bazagira ukuntu babyumva. Ni ukwiteza imbere muri siporo ndetse no ku gihugu cyanjye. Imyaka twamaranye [na Benediction] twabanye neza, abatoza bose baramfashije kandi kuba ngeze ku rwego rwo kujya mu ikipe ‘continentale’ ndabibashimira.”
Manizabayo Eric uheruka guhagararira u Rwanda mu Mikino Olempike ya Paris, ari mu bakinnyi bamaze iminsi bahagaze neza mu gihugu.
Muri Mutarama uyu mwaka, yegukanye Heroes Cycling Cup mbere yo gutwara Race to Remember muri Mata.
Muri Tour du Rwanda ya 2024, ni we wabaye Umunyarwanda mwiza nyuma yo kuba uwa 15 ku rutonde rusange aho yasizwe iminota itanu n’amasegonda 13 n’Umwongereza Peter Joseph Blackmore wa Israel-Premier Tech wegukanye irushanwa.
Muri iryo rushanwa, yabaye kandi Umunyafurika wa gatatu mwiza nyuma y’Abanya-Eritrea Yemane Dawit na Aklilu Arefayne.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!