FERWACY yavuze ku myiteguro ya Team Rwanda n’uzayitoza muri Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare (Team Rwanda) izatangira imyitozo mu ntangiriro za Mutarama yitegura Tour du Rwanda 2021.

Isiganwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda 2021, rizaba ku nshuro ya 13, riteganyijwe kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare.

Abakinnyi bazaryitabira bakinira Ikipe y’Igihugu “Team Rwanda” bazatangira umwiherero tariki ya 5 Mutarama 2021 nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Murenzi Emmanuel ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY).

Ati “Ni ibintu turi gukoraho kandi nibigenda uko twabiteguye ikipe y’igihugu izatangira imyitozo tariki ya 5 Mutarama 2021.”

Ni ku nshuro ya gatatu irushanwa rya Tour du Rwanda rizaba ribaye kuva rigeze ku rwego rwa 2.1, aho mu nshuro ebyiri ziheruka ryatwawe n’Abanya-Eritrea; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, wabaye uwa mbere akurikiwe n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA iterwa inkunga n’Uruganda rwa SKOL.

Haracyashakishwa umutoza mushya

Team Rwanda imaze amezi abiri nta mutoza ifite nyuma yo gusoza amasezerano k’Umunyamerika Sterling Magnell. Ubwo Ikipe y’Igihugu yitabiraga Grand Prix Chantal Biya ikanayegukana, yatojwe na Sempoma Félix usanzwe atoza Benediction Ignite.

Murenzi Emmanuel yabwiye IGIHE ko FERWACY na Minisiteri ya Siporo bari gufatanya gushaka umutoza mushya, ari na we uzahitamo abakinnyi azifashisha.

Ati “Ibiganiro bigeze ahashimishije kandi turabikora vuba, twifuza ko twagera mu kwezi kwa mbere dufite umutoza. Federasiyo na Minisiteri turi gufatanya kumushaka.“

Yongeyeho ko Sempoma wafashaga Ikipe y’Igihugu mu gihe haboneka umutoza mushya, ariko bikaba ngombwa ko umusanzu we ukenerwa, na we azifashishwa.

Ati “Kuri Sempoma, mu gihe byaba ari ngombwa ko umusanzu we ukenewe twamwifashisha, gusa hari n’igihe umutoza mushya yaza akabikora neza Sempoma ntiyifashishwe.”

Ikipe y’Igihugu izahamagarwa gute?

Ikipe y’Igihugu yakinnye Tour du Rwanda 2020 ishobora guhinduka dore ko Areruya Joseph na Gahemba Barnabé bagiye muri Benediction Ignite mu gihe Nsengimana Jean Bosco ari muri SACA ndetse kugeza ubu ntabwo ikipe izitegura irushanwa rya 2021 irahamagarwa. Kuri ibi, Murenzi yavuze ko hazagaragaramo amaraso mashya.

Ati “Team Rwanda ntabwo ihoraho, ni byo abantu bakwiye kumenya. Duhamagara abakinnyi bitewe n’irushanwa rigiye gukinwa. Amaraso mashya azaboneka kuko buri cyiciro cyose abakinnyi bahamagarwa bitewe n’irushanwa.”

Kuba Shampiyona y’Amagare itarabaye ntibizaba inkomyi ku musaruro w’Abanyarwanda?

Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yari gukinwa ku wa 19 no ku wa 20 Ukuboza 2020, yakuweho kubera amabwiriza mashya y’ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibi bivuze ko kuva hasojwe Tour du Rwanda 2020 muri Werurwe, nta rindi siganwa rirabera mu gihugu.

Murenzi yasubije ko imikino mike atari ikibazo cy’u Rwanda gusa kuko n’ibindi bihugu ari uko bimeze bitewe n’ibihe bya COVID-19 Isi yahuye nabyo.

Ati “Iki si ikibazo cyacu gusa kandi ntibyaba urwitwazo rw’umusaruro mubi. Abanyarwanda bagiye muri Grand Prix Chantal Biya nubwo tutari dufite amarushanwa ariko ikipe yacu yitwaye neza.”

“Kuri iyi nshuro turifuza ko ryatwarwa n’Umunyarwanda, ariko nk’uko twabyifuje dutumira amakipe akomeye, bityo rero ntibivuze ko gutegura irushanwa ari wowe uryegukuna.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo dutumira amakipe matoya, dutumira amakipe makuru, kuyitsinda turabyifuza n’abakinnyi baba babyifuza gusa ntibivuze ko wayitegura umwenegihugu akaba ari we uyegukana.”

Inzira za Tour du Rwanda 2021 n’amakipe azayitabira

Tour du Rwanda 2021 izitabirwa n’amakipe 17, aho u Rwanda ruzaba rufitemo Ikipe y’Igihugu, Ikipe ya Benediction y’i Rubavu na SACA iterwa inkunga na SKOL, igiye kurikina ku nshuro ya kabiri.

Amakipe 15 ni yo yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa mu gihe andi abiri asigaye azatangazwa muri Mutarama 2021.

Amakipe y’Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SACA (Rwanda), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG (Malaysia) na Medellin (Colombia).

Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

Inzira za Tour du Rwanda 2021

  • Agace ka mbere: Tariki ya 21 Gashyantare 2021: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
  • Agace ka kabiri: Tariki ya 22 Gashyantare 2021: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
  • Agace ka gatatu: Tariki ya 23 Gashyantare 2021: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
  • Agace ka kane: Tariki ya 24 Gashyantare 2021: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
  • Agace ka gatanu: Tariki ya 25 Gashyantare 2021: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
  • Agace ka gatandatu: Tariki ya 26 Gashyantare 2021: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
  • Agace ka karindwi: Tariki ya 27 Gashyantare 2021: Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
  • Agace ka munani: Tariki ya 28 Gashyantare 2021: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)
Team Rwanda yakinnye Tour du Rwanda 2020 yari igizwe na: Uwizeye Jean Claude, Nsengimana Jean Bosco, Areruya Joseph, Gahemba Barnabé na Mugisha Samuel
Umutoza Sempoma Félix usanzwe utoza Benediction Ignite, ni we watoje Team Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya yabaye mu Ugushyingo 2020 muri Cameroun
Umutoza Sterling Magnell wari amaze imyaka itanu atoza Team Rwanda, yasoje amasezerano mu kwezi gushize
Umuyobozi wa tekinike muri FERWACY, Murenzi Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .