00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWACY yateguye umwiherero wo kumva ibibazo by’abakinnyi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 November 2024 saa 05:40
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye umwiherero w’iminsi ibiri uzahuriza hamwe ubuyobozi n’abakinnyi, mu rwego rwo gukemura ibibazo abakinnyi b’uyu mukino bamaze iminsi bagaragaza.

Ni umwiherero uteganyijwe kubera mu Kigo cy’Amagare (Africa Rising Cycling Center-ARCC) i Musanze, tariki ya 8 n’iya 9 Ugushyingo 2024.

Mu mpera z’ukwezi gushize, ni bwo Minisiteri ya Siporo na FERWACY byasuye ikigo cya ARCC bemeza ko kigomba kongera kujya gihuriramo abakinnyi bose bitari ku bakinira Ikipe y’Igihugu gusa.

Mu bibazo abakinnyi bamaze igihe bagaragaza birimo kuba batakibona amarushanwa abafasha kubona uko babaho, kutabona ibikoresho bibafasha imyitozo, kudahabwa agaciro n’ibindi.

Mu ibaruwa FERWACY yatanze yagaragaje ko hagiye kubaho kumva ibibazo abakinnyi bafite no kureba uko byakemuka.

Yagize iti “Mu rwego rwo guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), yateguye gahunda yo kuganira n’abakinnyi, kugira ngo habeho kumva ibibazo n’ibyifuzo bafite mu bikorwa byabo, no kurebera hamwe uburyo byakemuka.”

Kuri uyu wa Gatanu, abakinnyi barahura n’abayobozi basangire mu gihe ibiganiro bigamije kumva ibibazo bihari biteganyijwe ku wa Gatandatu.

Ibi byabaye mu gihe mu mwaka utaha, tariki ya 21-28 Nzeri 2025, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere cyo muri Afurika kizakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Abakinnyi bagiye kongera kugira umwanya wo kumvwa n'abayobozi ba FERWACY ku bibazo bikidindiza itrambere ryabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .