FERWACY yatanze amatariki y’agateganyo ya Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) ryahisemo kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare nk’amatariki ryifuza ko yazaberaho isiganwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda 2021.

Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

FERWACY yahisemo ko irushanwa ry’umwaka utaha rizaba kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2021, ariko bizabanza kwemezwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Murenzi Emmanuel ushinzwe tekinike.

Ati “Niyo matariki y’agateganyo twifuza ko Tour du Rwanda 2021 yaberaho, twatanze. Turindiriye ko yemerwa na UCI, agashyirwa ku ngengabihe y’amarushanwa yayo.”

“Ushobora gusanga amatariki twatanze agongana n’ayandi marushanwa, bakagira andi baduha. “

Umunya-Érythrée Natnael Tesfazion ni we wegukanye Tour du Rwanda 2020, yabaye hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 1 Werurwe, akurikirwa n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA.

Umukino wo gusiganwa ku magare uri mu yahagaritswe mu Rwanda kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo hageraga icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Muri Kamena, Minisiteri ya Siporo yemereye abakinnyi b’amagare kwitoza, ariko ntibiramenyekana igihe amarushanwa azongera gusubukurirwa.

Tour du Rwanda 2020: Ubwo abasiganwa bari bageze Nyabugogo berekeza i Huye mu gace ka kabiri k'isiganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .