00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwacy yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Federasiyo y’Amagare mu Bufaransa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 Werurwe 2023 saa 05:26
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Murenzi Abdallah yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na mugenzi we w’u Bufaransa Michel Callot, agamije imikoranire hagati y’impande zombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki 16 Werurwe 2023 ku Cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bufaransa.

Aya masezerano yagezweho nyuma y’uko mu Ukwakira 2022 Perezida wa Ferwacy Murenzi yari yagiriye uruzinduko muri iki gihugu agirana ibiganiro na mugenzi we Callot.

Aya masezerano akubiyemo ko ishyirahamwe ry’u Bufaransa rizajya ritera inkunga y’ibikoresho u Rwanda, kwakira ibikorwa bitandukanye hagati y’impande zombi ndetse n’amakipe y’Igihugu y’u Rwanda azajya ajya gukorera imyitozo mu Bufaransa.

Michel Callot nawe aheruka mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yari yitabiriye Tour du Rwanda 2023 yabaga ku nshuro ya 15 kuva ibaye mpuzamahanga.

Mu mpera z’uku kwezi, mu mukino w’amagare hateganyijwe isiganwa rya Kivu Belt Race rizaca mu mihanda ya Rusizi, Karongi na Rubavu.

U Rwanda rukomeje gukora iyo bwabaga ngo Shampiyona y’Isi ruzakira mu 2025 izagende neza.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy),Murenzi Abdallah yasinyanye amasezerano y'imikoranire na mugenzi we w’u Bufaransa Michel Callot

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .