Murenzi Abdallah uyobora FERWACY yabwiye IGIHE ko iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku kavuyo bamaze iminsi babona, kandi abenshi bategura ayo marushanwa badakurikiza amategeko.
Yagize ati "Tumaze iminsi tubona abantu bategura ibikorwa bitandukanye byiza bya siporo yaba mu muhanda cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Buri mukino ugira amategeko awugenga, ntabwo umuntu azabyuka ngo akoranye abantu 30 bajye mu muhanda."
Yakomeje agira ati "Tuba tugomba kureba niba afite ubwishingizi bw’abo bakinnyi cyangwa se yabwiye Polisi ngo icunge umutekano. Turabagira inama ko bakwegera federasiyo ikabafasha mu gutegura ibyo bikorwa byabo, hakurikijwe amategeko n’amabwirizwa".
Yavuze ko uzakora ibinyuranye n’amategeko azahanwa, kandi ko ubugenzuzi bugiye gukazwa.
U Rwanda rukomeje guhagarara neza mu mukino w’amagare, ndetse ikipe y’igihugu ikomeje kurushanwa ku rwego mpuzamahanga.
Ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022 izerekeza i Birmingham mu Bwongereza mu marushanwa y’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), azatangira tariki 28 Nyakanga agasozwa ku wa 8 Kanama 2022.
Ikipe y’igihugu y’abagabo igizwe na Mugisha Samuel, Muhoza Eric, Mugisha Moïse, Uhiriwe Byiza Renus na Tuyizere Etienne, mu gihe abakowa ari Ingabire Diane, Tuyishime Jacqueline na Mukashema Josiane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!