00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWACY na ARCC byatangije uruhererekane rw’amasiganwa ya Mountain Bike

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 March 2025 saa 09:06
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Ikigo cyo guteza imbere uyu mukino (Africa Rising Cycling Center), Shift Up for Rwanda na Twin Lakes Cycling Academy byiyemeje gutegura uruhererekane rw’amasiganwa ya Mountain Bike “The Virunga XCO Mountain Bike Series".

Ni amasiganwa azajya akorwa gatatu mu mwaka mu rwego guteza imbere umukino wa Mountain Bike.

Isiganwa rya mbere rizakinirwa mu Kinigi ku Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, aho abazaryitabira bazakina intera nto ingana n’ibilometero 4,7 ariko bayizenguruke inshuro nyinshi, ibyitwa “XCO (Cross Country Olympic)”.

Rizakinwa n’ibyiciro bitatu by’abagabo n’abagore ari byo abatarengeje imyaka 17, ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19 ndetse n’abakuru barimo abatarengeje imyaka 23.

Umuyobozi Mukuru wa Africa Rising Cycling Center (ARCC), Habarurema Ruben, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa rizajya riba gatatu mu mwaka; mu mpera za Werurwe, muri Nyakanga n’Ukuboza.

Yakomeje ati “Ni mu rwego rwo kuzamura impano z’abana n’urubyiruko kugira ngo iyi siporo ishyirwemo ingufu kuko ubona yari yaracitse intege.”

“Turagira ngo nk’uko amasiganwa yo mu mihanda asanzwe ashyirwa ku ngengabihe y’amarushanwa ya FERWACY, na Mountain Bike ishyirwe ku ngengabihe, cyane cyane noneho ikorerwa i Musanze cyangwa ahegereye kiriya kigo.”

Yongeyeho ko uretse ababigize umwuga mu byiciro bitandukanye, iri rushanwa rizajya ryitabirwa n’icyiciro cy’abatarabigize umwuga.

Ati “Federasiyo ishaka ko uyu mukino uzamuka ku buryo muri Nyakanga n’Ukuboza byaba binini kurushaho, tukaba twatumira n’abo mu yandi makipe ya Mountain Bike.”

Shift Up for Rwanda na Twin Lakes Cycling Academy ifite abana benshi bakina uyu mukino wa Mountain Bike, ni bamwe mu bafatanyabikorwa bari muri iri rushanwa.

FERWACY na ARCC byatangije uruherekane rw’amasiganwa ya Mountain Bike azajya aba inshuro eshatu mu mwaka
Abakinnyi babigize umwuga bazarushanwa mu byiciro bitatu bitandukanye
Abatarabigize umwuga bashyiriweho icyiciro cyihariye aho umuntu yishyura 50.000 Frw agahabwa byose birimo n'icumbi
Inzira izakoreshwa mu isiganwa rya mbere rya “The Virunga XCO Mountain Bike Series" riteganyijwe ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .