00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwacy mu biganiro bigamije imikoranire na Federasiyo y’Amagare mu Bufaransa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy),Murenzi Abdallah, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa Michel Callot, bigamije ubufatanye mu guteza imbere impano z’abakiri bato no gutegura ibikorwa by’iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Ni mu ruzinduko Murenzi akomeje kugirira mu Bufaransa. Mu bufatanye bw’impande zombi harimo guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda binyuze kuzamura impano no guhugura abatoza b’Abanyarwanda.

Murenzi kandi yahuye n’ubuyobozi bw’ikigo gitegura Tour de France (ASO), bagirana ibiganiro bigamije kongera urwego rw’imitegurire ya Tour de Rwanda ndetse no kubahuza n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda.

Tour de France ni ryo rushanwa rya mbere mu magare ku isi,ryatangiye gukinwa mu 119 ishize.

Mu mpera z’uyu mwaka nibwo impande zombi ziteganya gushyira umukono ku masezerano. Michel Callot kandi yasezeranye kuzitabira Tour du Rwanda 2023.

U Rwanda rukomeje kwitegura kuzakira shampiyona y’isi y’amagare mu 2025 na Tour du Rwanda 2023 iteganyijwe tariki 19-23 Gashyantare 2023.

Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah yagiranye ibiganiro na Michel Callot uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Bufaransa
Umuyobozi wa Ferwacy yanagiranye ibiganiro n'ikigo gitegura Tour de France

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .