Eritrea yatunguranye mu makipe azakina Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Werurwe 2021 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare ya Eritrea, yatangajwe nk’imwe muri 16 zizitabira Tour du Rwanda 2021 izaba guhera tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangiye gutangazwa amakipe azakina iri rushanwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda mu gihe cy’iminsi umunani.

Ikipe y’Igihugu ya Eritrea itari mu makipe 15 yari yatangajwe mu Ugushyingo 2020, ubwo hitegurwaga iri rushanwa ryari kuba mu mpera za Gashyantare, ariko rikimurwa kubera COVID-19, ni yo yabaye iya mbere yatangajwe uyu munsi.

Eritrea ni yo yakinagamo Natnael Tesfazion watwaye Tour du Rwanda 2020, akurikiwe n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA.

Izitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya karindwi ndetse iki gihugu cyihariye ko kiri mu bimaze kugira abakinnyi benshi bakinnye iri rushanwa, aho kiri ku mwanya wa kane na 35.

Abanya-Eritrea bamaze kwegukana iri siganwa inshuro eshatu; mu 2010 (Daniel Teklehaymanot), 2019 (Merhawi Kudus, Astana) na 2020 (Natnael Tesfazion). Bamaze kandi kwegukana uduce tw’iri rushanwa inshuro 24.

Ku wa Kabiri, abashinzwe gutegura Tour du Rwanda batangaje ko buri munsi hazajya hatangazwa amakipe abiri uhereye kuri uyu wa Gatatu kugeza hamenyekanye 16 azarikina.

Bemeje ko “Mu makipe yari yatangajwe [mu Ugushyingo 2020] hari ayikuyemo nyuma yo guhindura amatariki ariko hari n’andi mashya yiyongereyemo.”

Kanda hano urebe inzira za Tour du Rwanda 2021

Eritrea yabaye ikipe ya mbere yatangajwe muri 16 zizitabira Tour du Rwanda 2021
Tour du Rwanda ya 2020 yegukanywe n'Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .