Dukuzumuremyi Ali yatwaye irushanwa ryateguwe na Skol Fly Cycling Club hatoranywa abana bafite impano (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Dukuzumuremyi Fidèle Ali wa Skol Fly Cycling Club, yegukanye irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Skol Fly Cycling Club mu rwego rwo gushaka abana bari munsi y’imyaka 17 bafite impano mu kunyoga amagare ngo bafashwe kuvamo abakinnyi babigize umwuga.

Ku nshuro ya kabiri hakorwa iri rushanwa muri uyu mwaka, kuri iki Cyumweru ryabereye muri Kigali Special Economic Zone i Masoro, aho ryarimo ibice bitatu; abakiri bato (U-17) basiganwe bakoresheje amagare ya pneu ballons, abasanzwe bakina uyu mukino (bagabanyije mu bakiri bato (juniors) n’abakuru (Elite)) ndetse n’abakina byo kwinezeza.

Abakiri bato bakoreshaga amagare asanzwe azwi nka ‘pneu ballons’ ni bo babanje gusiganwa ku ntera y’ibilometero 54.

Muri iki cyiciro hagombaga kuvamo abatoranywa n’ikipe ya Skol Fly Cling Club cyangwa bakaba batwarwa n’andi makipe yo mu Rwanda dore ko iyi kipe ya Skol ivuga ko iri rushanwa rigamije guteza imbere impano mu gihugu cyose.

Uwa mbere yabaye Nyaminani Ernest wari wabaye uwa kabiri mu irushanwa riheruka, aho yakoresheje iminota 57 n’amasegonda 26. Muri iki cyiciro cyasojwe n’abasiganwa umunani, Niringiyimana Jean Pierre yaba uwa kabiri akoresheje iminota 57 n’amasegonda 34 mu gihe uwa gatatu yabaye Twizerimana Jean Claude wakoresheje iminota 58 n’amasegonda 14.

Hakurikiyeho icyiciro cy’abakinisha amagare ya siporo (Juniors & Elite) cyitabiriwe n’ikipe ya Skol Fly Cycling Club na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, aho bakoze isiganwa mu gihe cy’amasaha abiri n’igice intera ya kilometero 3,3 , bakongeraho kuzenguruka inshuro imwe.

Imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali, yagoye abasiganwe mu muhanda wo mu gace k’inganda, aho abenshi bagiye bagwa, bakava mu isiganwa.

Isiganwa ryegukanwe na Dukuzumuremyi Fidèle Ali wa Skol Fly Cycling Club wabashije gusoza imbere ya Mugisha Moïse bakinana, wari wayoboye isiganwa igihe kirekire. Uwa gatatu yabaye Hakizimana Seth naho Gashiramanga Eugène yegukana umwanya wa kane.

Mu cyiciro cy’abakiri bato (Juniors), isiganwa ryegukanwe na Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs wasize Nsabimana Jean Baptiste wa Skol Fly Cycling Club, wegukanye iriheruka mu gihe umwanya wa gatatu wafashwe na Gahemba Bernabé.

Ubuyobozi bwa Skol Fly Cycling Club bwavuze ko aya amarushanwa azajya aba buri kwezi mu rwego rwo gushaka abana bafite impano mu kunyoga igare ndetse no gufasha amakipe atandukanye kwitegura amarushanwa atandukanye.

Ibihembo byatanzwe birimo ibikapu bya Skol ndetse n’amafaranga hagati y’ibihumbi 50 na 5,000 kuva ku mukinnyi wa mbere kugeza k’uwa 20.

Abitwaye neza mu gukoresha amagare asanzwe, bahabwaga ibikapu bya Skol n'amafaranga
Mbere yo kujya guhembwa, babanzaga kwambikwa umupira wa Skol nk'umuterankunga mukuru w'iri rushanwa
Gahemba Bernabe yabaye uwa gatatu mu bakiri bato (Juniors)
Nsabimana Jean Baptiste wabaye uwa kabiri ashyikirizwa igihembo
Muhoza Eric wabaye uwa mbere mu bakiri bato
Mugisha Moïse wayoboye isiganwa igihe kitari gito, yasoreje ku mwanya wa kabiri mu bakuru (Elite)
Umuyobozi w’uruganda rwenga ibinyobya ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ Ivan Wullfaert ni we wahembye Dukumuremyi Ali wabaye uwa mbere mu bakuru
Ifoto y'abaje mu myanya itatu ya mbere muri buri cyiciro cyasiganwe kuri iki Cyumweru

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza