Chris Froome ntiyatoranyijwe mu bazakina Tour de France yegukanye inshuro enye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kanama 2020 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Umwongereza Chris Froome umaze kwegukana isiganwa rikomeye ry’Amagare rya Tour de France inshuro enye, ntiyatoranyijwe mu bakinnyi bazahagararira ikipe ya Team INEOS mu ry’uyu mwaka.

Geraint Thomas watwaye irya 2018 na we yasizwe mu gihe Team Ineos izaba ishingiye kuri Egan Bernal watwaye iry’umwaka ushize ndetse na Richard Carapaz watwaye Giro d’Italia 2019.

Hari hamaze iminsi hari ugushidikanya niba Chris Froome azaba ari ku rwego rwiza rwo gukina Tour de France y’uyu mwaka bitewe n’impanuka yakoze mu mwaka ushize.

Umuyobozi wa Team Inoes, Dave Brailsford, yavuze ko basize uyu mukinnyi kuko agikeneye igihe cyo gusubira ku rwego rwisumbuye.

Ati “Chris akeneye igihe kitari kirekire cyo kugira ngo asubire ku rwego rwo hejuru cyane.”

Froome uzava muri Ineos ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, azayobora ikipe mu irushanwa rya Vuelta a Espana rizaba mu Ukwakira mu gihe Thomas Gerrain azayiyobora muri Giro d’Italia.

Froome w’imyaka 35, amaze kwegukana amasiganwa arindwi akomeye azwi nka “Grand Tour”, arimo Tour de France inshuro enye, Vuelta inshuro ebyiri mu 2011 na 2017 ndetse na Giro d’Italia mu 2018.

Umuyobozi wa INEOS yakomeje agira ati “Chris ni Umuntu ukunda gutsinda kandi yarabyerekanye uburyo akomeje gukira nyuma yo gukora impanuka mu mwaka ushize. Turashaka kumushyigikira agahatanira irindi siganwa rya Grand Tour ndetse Vuelta niyo imuha umwanya mwiza wo kwitegura ku rwego rwifuzwa.”

Umwongereza Geraint Thomas w’imyaka 34, azakina isiganwa rya Giro d’Italia ashaka kuritwara ku nshuro ya kabiri.

Gahunda ya INEOS ni uko uwo ari we wese werekanye urwego rwo hejuru mu cyumweru cya nyuma mbere yo kwitabira Grand Tour, ari we ukorerwa na bagenzi be mu isiganwa.

Ibi bivuze ko muri Tour de France y’uyu mwaka izaba hagati ya tariki ya 29 Kanama n’iya 20 Nzeri, INEOS izayoborwa n’Umunya-Colombia Egar Bernal wegukanye isiganwa rya Tour d’Occiranie muri Nyakanga.

Brailsford yagize ati “Egan azaba ashaka umwambaro w’umuhondo mu Bufaransa ndetse twishimiye kumuha uwatwaye Giro mu mwaka ushize, Richard Carapaz, uzaba akina isiganwa rye rya mbere rya Tour de France.”

Chris Froome azava muri INEOS ku mpera z’uyu mwaka, yerekeze muri Israel Start-Up Nation ijya yitabira Tour du Rwanda. Kuba atazakina Tour de France ya 2020, bimubujije amahirwe yo kuyegukana ku nshuro ya gatanu nk’agahigo gafitwe na Jacques Anquetil, Eddy Merckx, Bernard Hinault na Miguel Indurain.

INEOS yahoze yitwa Team Sky, yatwaye Tour de France mu nshuro zose ziheruka kuva mu 2015 ndetse yatwaye iri rushanwa inshuro zirindwi mu nshuro umunani ziheruka.

Uyu mwaka INEOS izahagararirwa muri Tour de France na: Egan Bernal, Richard Carapaz, Andrey Amador, Jonathan Castroviejo, Michal Kwiatkowski, Luke Rowe, Pavel Sivakov na Dylan van Baarle.

Chris Froome ntiyatoranyijwe mu bazakina Tour de France yegukanye inshuro enye
Geraint Thomas na Chris Froome ni amwe mu mazina akomeye abarizwa muri Team Ineos yahoze yitwa Team Sky
Froome azakina La Vuelta mu gihe Thomas azayobora Team Ineos muri Giro d'Italia
Chris Froome ni umwe mu bakinnyi bigaragaje mu masiganwa akomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .