Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe Agace ka Kabiri ka Grand Prix du 22 mé gakinirwa ku kirwa cya Martiquea. Abakinnyi bakoze intera y’ibilometero 130, baturuka Rivière Pilote kugera Sainte-Anne.
Byukusenge Patrick wakiniraga ikipe ya Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cyo mu Bufaransa, yabashije kwitwara neza muri iri siganwa ayobora bagenzi be akoresheje amasaha atatu, iminota 22 n’amasegonda icyenda. Tuyizere Etienne bakinana yasoreje ku mwanya wa gatanu.
Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yabaye uwa karindwi, aba uwa kabiri ku rutonde rusange ruyobowe n’Umufaransa Nuror Laurent, ndetse aba n’umukinnyi mwiza ahazamuka.
Abakinnyi 66 ni botangiye gukina aka gace, abagera kuri 60 akaba ari bo basigayemo bagomba gukina Agace ka Gatatu kareshya n’Ibilometero 94,2.
Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ na Tuyizere Étienne, bose bari i Burayi aho bazamara amezi atanu bakina amasiganwa atandukanye, banitegura Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda muri Nzeri 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!