Byiza Renus yegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona ya Afurika y’Amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Shampiyona ya Afurika y’Amagare iri kubera mu gihugu cya Ethiopia ikomeje guhira abanyarwanda, aho kuri uyu wa Mbere, undi munyarwanda; Uwihirwe Byiza Renus yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cy’ingimbi basiganwa mu muhanda, ‘Road race’.

Nyuma y’uko Ingabire Diane yari yamaze kwegukana umudali w’umwanya wa kabiri mu bangavu muri iki gitondo, na Uwihirwe Byiza Renus yegukanye uwa zahabu mu cyiciro cy’ingimbi, akoresheje amasaha abiri iminota 30 n’amasegonda 23 ku ntera ya kilometero 104.4.

Byiza Renus yasize abanya-Eritrea; Asmerom Yoel na Gabrihiwet Yowhanes baje ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu bakoresheje ibihe bimwe na we mu gihe ku mwanya wa kane n’uwa gatanu haje Berhe Hagos Wela na Debay Filmon Zerabruk bo muri Ethiopia, bo yabasize amasegonda abiri.

Undi munyarwanda Habimana Eric na we wakinaga muri iki cyiciro cy’ingimbi ndetse wafashije cyane Byiza Renus, yaje ku mwanya wa cyenda asizwe na mugenzi we amasegonda atandatu.

Muhoza Eric yabaye uwa 14 asizwe iminota ibiri n’amasegonda 49 naho Gahemba Uhoraningonga Barnabe aba uwa 19, asizwe iminota 10 n’amasegonda 12.

Uyu ubaye umudali wa karindwi ubonetse ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda iri gukina iri risaganwa riri kuba ku nshuro ya 14.

Uyu munsi kandi Ingabire Diane wasiganwe mu gitondo, yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri mu gusiganwa intera ya kilometero 46.4 mu cyiciro cy’abangavu, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda atatu, ibihe bimwe na Tsegay Danait wo muri Eritrea wabaye uwa mbere.

Iyi Shampiyona Nyafurika izasozwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe, abakuru (Elite & U-23) mu bagabo n’abagore basiganwa mu muhanda.

Uwihirwe Byiza Renus yegukanye umudali wa Zahabu mu isiganwa ryabaye kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza