00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere, mu Rwanda hagiye gukinwa Irushanwa ry’amagare hizihizwa Umunsi wo Gukunda Igihugu

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 September 2022 saa 10:27
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe byateguye Isiganwa ryiswe “Gisaka Race” mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo gukunda Igihugu.

“Gisaka Race” ni irushanwa rizazenguruka Akarere ka Kirehe, riteganyijwe ku wa 1 Ukwakira 2022.

Yatumiwemo amakipe 18 arimo ay’abanyamuryango ba Ferwacy, ayo ku rwego rw’umugabane [continental teams] n’ayandi.

Biteganyijwe ko abasiganwa mu cyiciro cy’abagabo bazakora intera y’ibilometero 102,8 mu gihe abakobwa n’ingimbi bazasiganwa ibilometero 87,7. Bazakoresha inzira zizanyura mu duce twa Nyakarambi, Cyunuzi na Rusumo.

“Gisaka Race” yatekerejweho mbere na mbere hagamijwe kongerera abakinnyi amarushanwa bitabira no gufasha Akarere ka Kirehe kwerekana ibyiza nyaburanga bigatatse.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Ferwacy, Nkuranga Alphonse, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukorana n’Akarere ka Kirehe kuko kagaragaje ko karimo abantu basanzwe bafitiye urukundo umukino w’amagare.

Ati “Ikindi batugaragarije ko bafite ibyiza by’akarere na bo bifuza kwerekana aho irushanwa rizanyura. Harimo imirima y’imiceri, ahahingwa ikawa, ahari umwihariko wo kwerekana Kirehe itoshye, kwerekana gakondo y’inkomoko y’imigongo, ahari umupaka mpuzamahanga uhuza u Rwanda na Tanzania ndetse hari no kubakwa urugomero ruzatanga amashanyarazi.’’

Yasobanuye ko ibi byose akarere gashobora kubyerekana kuko abasiganwa bazahanyura.

“Gisaka Race” ni irushanwa rishobora kuzajya riba buri mwaka mu kwizihiza Umunsi wo gukunda igihugu, ubusanzwe uba tariki ya 1 Ukwakira. Uyu munsi uzirikanwaho igihe APR, Ishami rya Gisirikare muri FPR Inkotanyi, ryagabye igitero ku Mupaka wa Kagitumba riyobowe na Gen Maj Fred Gisa Rwigema, ritangira urugamba rwo Kubohora Igihugu.

Nkuranga yavuze ko hazabaho ibiganiro bizavamo amasezerano ahoraho ariko icyifuzo ni “uko ryaba ngarukamwaka ariko iyo Gisaka Race ikabera muri Kirehe. Birashoboka ko atariho yatangirira ngo iharangirire, ikaba yanatangirira mu turere byegeranye.’’

Ferwacy imaze iminsi mu biganiro n’uturere ku buryo hajya hategurwa amarushanwa agamije guteza imbere umukino no kwerekana iterambere ryatwo.

Ibyo biganiro biteganyijwe ko bizavamo nibura ko buri kwezi hajya hakinwa irushanwa mu gukomeza gutegura abakinnyi beza mu mukino w’amagare.

Usibye ababigize umwuga, biteganyijwe ko abafite imyaka 12-15 n’abandi bari hejuru y’imyaka 16 kuzamura bazarushanwa muri “Gisaka Race” bakoresheje amagare asanzwe.

Abakinnyi beza mu bato ni bo bazifashishwa mu gushyiraho ikipe y’umukino w’amagare i Kirehe.

Abakinnyi bazitabira iri siganwa bazahabwa ikawa nka kimwe mu bihingwa biboneka muri Kirehe. Biteganyijwe ko ibihembo bizagenerwa abitwaye neza bizatangazwa nyuma y’ibiganiro biri gukorwa hagati y’abaterankunga n’ubuyobozi bw’akarere.

Mu Karere ka Kirehe hagiye kubera Irushanwa "Gisaka Race" hizihizwa Umunsi wo Gukunda Igihugu ku wa 1 Ukwakira 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .