BENO Holdings yazanye ikoti rya TUZA LED Vest nk’igisubizo ku mpanuka z’abakoresha amagare mu muhanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nzeri 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya BENO Holdings yazanye uburyo bushya bufasha kugabanya impanuka zikorwa n’abatwara amagare mu mihanda bwitwa ‘‘TUZA LED Vest’, aho uritwaye yambara ikoti rigaragarira buri wese uri mu muhanda ndetse rikaba rikoranye ikoranabuhanga ribasha kwerekana icyerekezo ashaka kuganamo.

Buri mwaka haba ibihumbi by’impanuka zikorwa n’abakoresha amagare mu mihanda bitewe n’uko akenshi abatwaye imodoka baba batabonye ko hari utwaye igare uri mu muhanda.

Bumwe mu buryo bwagufasha gutuma mu gihe uri mu muhada buri wese ashobora kukubona ni ukwambara umwenda ugaragara cyane.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 37% by’abakoresha amagare badashobora gukora impanuka mu gihe bambaye iyi myenda igaragara buri wese mu muhanda.

Ushobora kuba warabonye abasiganwa ku magare bambaye imyenda imurika cyane, imipira cyangwa uturindamutwe, ibi biri mu bafasha kubarinda impanuka bashobora guhuriramo n’ibinyabiziga nk’imodoka.

Sosiyete ya BENO Holding ni imwe mu ziyemeje gushaka ibisubizo byo kugabanya impanuka, izana ikoti rya ‘’TUZA LED Vest’.

Iri koti umuntu yambara rizana n’akamishini nyobozi, aho rikoranye ikaranabuhanga ririmo amatara afasha kuranga icyerekezo umuntu utwaye igare agiye kwerekezamo.

Akamashini nyobozi karyo [télécommande cyangwa ] gashyirwa imbere ku igare ku buryo iyo ugakanzeho, amatara ya rya koti ahita yerekana icyo utwaye igare ashaka gukora.

Iri koti rya TUZA LED vest rikoresha inziramugozi, rifite ubushobozi bwo kubika umuriro rikoresha hagati y’amasaha 8-14 ndetse rigakoresha imirasire y’izuba.

Rifasha kongera umutekano mu muhanda no gutuma abandi babona umuntu utwaye igare mu gihe ari mu muhanda, bikagabanya ibyago by’impanuka bishobora kumugeraho.

Iri koti rya TUZA LED vest ni ingenzi ku bakoresha umuhanda n’imirimo itandukanye irimo ubwikorezi, abubatsi, abakora imihanda, abagenzuzi b’impanuka, abatanga ubufasha bw’ibanze n’abakora mu nganda.

Iradukunda Irene uyobora uyu mushinga muri BENO Holdings yavuze ko bazanye ubu buryo mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi hatangijwe ibidukikije.

Yavuze ko iyi sosiyete ifite ibisubizo bishobora gufasha ibinyabiziga gukoresha ibikomoka kuri peteroli bike bityo bikagabanya n’imyuka ihumanya ikirere.

Iri koranabuhanga ryiswe ‘Up Power technology’ ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2019.

Iyi sosiyete yazanye kandi n’uburyo bwo kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga.

Ati” Rimwe usanga abakoresha amagare baba badatekanye bitewe n’uko baba bashobora guhura n’impanuka nyinshi kuko baba batitaweho cyane n’abashoferi. Bamwe mu bashoferi ntibashobora kubona abatwaye amagare cyane mu masaha y’ijoro, bigateza impanuka.”

“Twavuganye na Polisi y’u Rwanda itwereka imibare y’abatwara amagare bakora impanuka. Abacuruzi bakoresha amagare ntabwo bakora nijoro ariko TUZA LED Vest yabakuriyeho izo mbogamizi kuko bazajya baba bagaragarira buri muntu wese ukoresha umuhanda.”

Aya makoti ari mu bwoko bubiri, aho hari akoreshwa n’imirasire y’izuba mu gihe hari n’akoreshwa n’amasharanyarazi.

Iri rya nyuma, umuriro ushobora gushira ukongera ugacomeka, aho umara amasaha ari hagati y’umunani na 10.

Ku rikoresha imirasire y’izuba, ribika umuriro ndetse amatara abonesha ikoti ryawe umunsi wose.

Iri koti rikoresha amashanyarazi rigura ibihumbi 18 Frw mu gihe irikoresha imirasire y’izuba rigura ibihumbi 22 Frw.

Abacuruzi bakoresha amagare bemererwa kwishyura mu byiciro.

BENO Holdings yazanye ikoti rya TUZA LED Vest rikoranye ikoranabunga mu kurundi abatwara amagare impanuka zo mu muhanda
Iri koti rizana n'akamashini nyobozi (remote)
Iri koti rifasha kwerekana icyerekezo utwaye igare agiye gufata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza