Benediction Ignite yatangaje abakinnyi izitabaza muri Tour du Rwanda ya 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Mata 2021 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Amagare ya Benediction Ignite y’i Rubavu, Munyankindi Bénoît , yatangaje abakinnyi izitabaza muri Tour du Rwanda ya 2021 izaba hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi, barimo Areruya Joseph wegukanye iri siganwa mpuzamahanga mu 2017.

Ni ku nshuro ya 13 Tour du Rwanda igiye kuba kuva ibaye mpuzamahanga mu gihe bizaba ari ku nshuro ya gatatu ibaye iri ku rwego rwa 2,1.

Munyankindi Bénoît utoza Benediction Ignite izitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu, yavuze ko imyiteguro igeze kure ndetse yemeza ko bamaze kubona abakinnyi bazifashishwa.

Muri abo harimo Byukusenge Patrick ufite ubunararibonye muri aya masiganwa, Areruya Joseph watwaye iri siganwa ari kumwe na Team Rwanda mu 2017, Munyaneza Didier wabaye umukinnyi wahatanye kurusha abandi mu isiganwa ryo mu 2020 ndetse akaba yaregukanye Tour du Sénégal mu 2019, Manizabayo Eric na Nzafashwanayo Jean Claude mu gihe Uwiduhaye ari ku rutonde rw’agateganyo.

Kuva Tour du Rwanda igiye ku rwego rwa 2,1, nta Munyarwanda urayegukana dore ko yatwawe n’abanya-Eritrea; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020.

Nk’uko byagenze mu mwaka ushize, n’uyu mwaka u Rwanda ruzaba rufite amakipe atatu muri 16 azakina iri rushanwa. Uretse Benediction Ignite, andi ni Team Rwanda na SACA iterwa inkunga n’uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL.

Inzira za Tour du Rwanda 2021

  • Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
  • Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
  • Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
  • Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
  • Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
  • Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
  • Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
  • Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)
Kapiteni wa Benediction Ignite, Byukusenge Patrick
Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda mu 2017, uyu mwaka azakinira Benediction Ignite
Muri Tour du Rwanda 2020, Munyaneza Didier yahembwe nk'umukinnyi wahatanye kurusha abandi
Benediction Ignite igiye kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .