Benediction Ignite ifite icyizere cyo kwegukana Tour du Rwanda 2020, yerekanye abakinnyi izakoresha

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo Tour du Rwanda 2020 itangire ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, Benediction Ignite iri mu makipe 16 azakina iri rushanwa, ifite icyizere cyo kuryegukana.

Kuri uyu wa Gatanu, nibwo iyi kipe yerekanye abakinnyi batanu bazakina Tour du Rwanda 2020 igiye kuba ku nshuro ya 12, mu muhango wabereye kuri Hill Top Hotel i Remera.

Benediction Ignite izakinisha Byukusenge Patrick uzaba ayoboye bagenzi be, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, Munyaneza Didier ‘Mbappé’, Nzafashwanayo Jean Claude na Uhiriwe Byiza Renus.

Umutoza wayo, Sempoma Félix, yavuze ko nubwo rizaba ari isiganwa rikomeye, ariko bafite icyizere cyo kuryegukana bitewe n’imyiteguro bagize.

Ati “Imigabo n’imigambi ni iyo gutsinda. Niryo siganwa twavuga rikomeye ku rwego rwa Afurika. Ni irushanwa bisaba ko ujyamo wariteguye, ntabwo wajyamo utariteguye. Ugereranyije n’andi marushanwa dukora ni irushanwa rikomeye cyane riri ku rwego rwa mbere muri Afurika.”

Icyizere cyo gutsinda ngo Sempoma agishingira ku marushanwa Benediction Ignite yitabiriye mu mwaka ushize ndetse bamwe mu bakinnyi bayo bakaba baritabiriye La Tropicale Amissa Bongo iheruka kubera muri Gabon mu kwezi gushize.

Ati “Twakoze amarushanwa aryitegura, twagize amahirwe abakinnyi bacu bahamagarwa muri La Tropicale kandi bari bamaze amezi abiri muri Africa Rising Cycling Center i Musanze kuko Ferwacy yabibafashijemo. Ni ibigaragaza ko ikipe yacu yiteguye. Intego dufite nta yindi ni yo gutsinda.”

Sempoma yakomeje avuga ko kimwe mu bikomeza Tour du Rwanda y’uyu mwaka ari imisozi myinshi irimo kuko kugeza ubu nta rindi siganwa ryo muri Afurika rigira imisozi 34, ariko yizeye ko ikipe ye izitwara neza kuko 90% by’abakinnyi be ari abahanga mu kuzamuka.

Kapiteni wa Beneditction Ignite, Byukusenge Patrick, na we yatanze icyizere cyo kwegukana Tour du Rwanda 2020, aho yemeje ko imyitozo bakoreye mu nzira bazanyura mu gihe cy’isiganwa hari byinshi izabafasha.

Ati “Icyizere nabaha ni uko abakinnyi banjye twiteguye neza tukaba twitegura gukinaTour du Rwanda ya 2.1. Ntabwo ari ubwa mbere tuzaba tuyikinnye.”

“Ahantu hagoranye twarahitoje, nka Rusizi ujya Rubavu harazamuka cyane nk’uko umutoza yabivuze, abakinnyi banjye harimo abazamuka. Agace kazatugora ni ukujya i Rubavu ariko ntabwo igoranye cyane kuko twarayitoje.’’

Benediction y’i Rubavu kuri ubu iri gukorana n’Ikigo cya Ignite gikora ibijyanye no kugeza ingufu ku Banyarwanda n’ahandi muri Afurika, yizeye ko Tour du Rwanda izabafasha kubona amanota meza ndetse iteganya amasiganwa menshi muri uyu mwaka.

Ni ku nshuro ya kabiri Benediction Ignite igiye gukina iri siganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, nyuma y’uko yakinnye iy’umwaka ushize ikaza ku mwanya wa gatandatu mu mwaka wayo wa mbere yari yemerewemo gukina amasiganwa yo ku mugabane.

Abakinnyi ba Benediction Ignite muri Tour du Rwanda 2020: uhereye ibumoso ni Nzafashwanayo, Byukusenge Patrick (c), Uhiriwe Byiza Renus, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ na Munyaneza Didier ‘Mbappé’
Sempoma Félix utoza Benediction Ignite afite icyizere cyo kwegukana Tour du Rwanda 2020
Abakinnyi bafata ifoto hamwe n'abayobozi barimo n'aba FERWACY barangajwe imbere na Perezida wayo Murenzi Abdallah (wa gatatu uturutse iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .