Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo, yasinyiye Java-InovoTec nk’umukinnyi uzayikinira mu mwaka w’imikino wa 2025.
Nubwo bimeze bityo, ndetse Manizabayo akaba yarahawe igare n’Ikipe ya Java-InovoTec, Ikipe ya Benediction uyu mukinnyi yakiniraga, yagaragaje ko itigeze itanga uburenganzira bwo kugenda.
Umuyobozi w’iyi kipe, Niyongoma Madjaliwa, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) avuga ko batunguwe no kubona Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ atangazwa nk’umukinnyi wa Java-InovoTec yamubujije gukina irushanwa rya Kirehe Race tariki 18-20 Ukwakira 2024.
Ati “Uyu mukinnyi asanzwe ari wacu kuva ari umwana nk’uko Isi yose ibizi : Gusa ubu uretse kubibona ku mbuga nkoranyambaga ari ku rutonde rw’indi kipe, byaradutunguye kandi byaraduhombeje ndetse biranaduhungabanya haba mu ikipe n’imikinire yacu, umwuka mubi ndetse no gucika intege ku bakinnyi bagenzi be. Ibi muri siporo ni ikosa.”
Yakomeje agira ati “Turabamenyesha ko nta hererekanya twagiranye na Java Inovotec kuri Manizabayo Eric, nta busabe bwabo turabona, tugasaba Ferwacy kwihanangiriza Java InovoTec no kumenyesha ko amasezerano yacu na we agifite agaciro.”
Ku rundi ruhande, Manizabayo Eric yanditse ku rubuga rwa Instagram ko nta masezerano yari agifite muri Benediction Club, ndetse akurikije igihe yari ayimazemo, na yo ikwiye kumureka akareba uko yatera imbere.
Ati “Ibintu Benediction ivuga irabeshya. Njye nazamuye urwego rwanjye, nk’uko mubizi ni ugushaka ubuzima. Benediction imyaka twabanye, bambonye nkuze. Bareke kunsebereza ikipe ngo yarantwaye. Oya, njyewe narijyanye. Ntabwo ndi umwana mfite imyaka 28."
Yakomeje agira ati “Bareke nitegure Tour du Rwanda neza, bampe amahoro. Ese kubera iki bumva bakwica umukino w’amagare? Dukoresha imbaraga nyinshi, ukabona ugora umubyeyi, ahubwo ukishakira igisubizo.”
Manizabayo Eric uheruka guhagararira u Rwanda mu Mikino Olempike ya Paris, yari amaze hafi imyaka 10 akinira Ikipe ya Benediction.
Mu mukino w’amagare, nta kiguzi ikipe iha indi kugira ngo iyihe umukinnyi ngo kuko na yo “ntaho izaba yinjiriza” kuko uyu mukino utishyuzwa ku bawureba.
Java-InovoTec yamaze kwiyandikisha mu Cyiciro cya Gatatu cy’Amakipe yabigize umwuga ku Isi (UCI Continental Teams).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!