Areruya na Mugisha Samuel muri Team Rwanda izitabira Grand Prix Chantal Biya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’umukino w’Amagare (Team Rwanda), Sempoma Félix, yamaze gutangaza abakinnyi batandatu azitabaza mu isiganwa ry’amagare rizenguruka Cameroun rya Grand Prix Chantal Biya.

Grand Prix Chantal Biya igiye kuba ku nshuro ya 20, iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), izatangira ku wa 18 Ugushyingo, isozwe ku wa 22 Ugushyingo 2020.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi icyenda yari imaze icyumweru kimwe mu mwiherero i Musanze mu Kigo cy’Amagare cya Africa Rising Cycling Center, yitegura iri rushanwa. Umutoza Sempoma yamaze guhitamo abakinnyi batandatu azifashisha, barimo Areruya Joseph, Byukusenge Patrick, Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Munyaneza Didier na Uhiriwe Byiza Renus.

Team Rwanda izajyana na Maniriho Eric nk’umukanishi, Ruvogera Obed nk’ushinzwe kuvura abakinnyi na Nkuranga Alphonse nk’uyoboye iri tsinda.

Abakinnyi batatu basigaye ni Nsengiyumva Shemu, Habimana Jean Eric na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’.

Mu ikipe yatoranyijwe, Mugisha Samuel ukina mu Bufaransa ndetse akaba aheruka guhagarira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi yabereye mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani, ni we Munyarwanda uheruka gukina isiganwa iryo ari ryo ryose nyuma ya Tour du Rwanda ya 2020 yasojwe tariki ya 1 Werurwe, aho Mugisha Moïse yabaye uwa kabiri.

Ubwo Team Rwanda yaherukaga kwitabira Grand Prix Chantal Biya mu mwaka ushize, Munyaneza Didier ni we Munyarwanda waje hafi, asoreza ku mwanya wa kane.

Munyaneza wari ufite imyaka 21, yatashye yambaye umwambaro w’umukinnyi muto wigaragaje mu irushanwa.

Uduce dutanu tugize Grand Prix Chantal Biya 2020

  • Ku wa 18 Ugushyingo: Agace ka mbere: Douala- Douala (95.9 km)
  • Ku wa 19 Ugushyingo: Agace ka kabiri: Akonolinga- Abong-Mbang (139.5 km)
  • Ku wa 20 Ugushyingo: Agace ka gatatu: Yaoundé- Ebolowa-Nkolandom (167 km)
  • Ku wa 21 Ugushyingo: Agace ka kane: Zoétélé- Nkpwang-Meyomessala (116.4 km)
  • Ku wa 22 Ugushyingo: Agace ka gatanu: Sangmelima- Yaoundé (166.4 km)
Team Rwanda yari imaze iminsi mu mwiherero i Musanze, ishobora kwerekeza muri Cameroun ku Cyumweru
Areruya Joseph na Mugisha Samuel bari muri batandatu ba Team Rwanda izitabira Grand Prix Chantal Biya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .