La Tropicale Amissa Bongo izabera muri Gabon hagati ya tariki ya 23 n’iya 29 Mutarama 2023.
Areruya Joseph watwaye iri rushanwa mu 2018 ndetse na Mugisha Moïse wegukanye Tour du Cameroun muri Kamena 2022, bari muri aba bakinnyi batandatu bazajya guhagararira u Rwanda muri Gabon.
Abandi bakinnyi bazajyana na bo barimo Manizayabayo Eric umaze iminsi ahanganye bikomeye na Mugisha Moïse mu masiganwa y’imbere mu gihugu, Kagibwami Suayibu, Uhiriwe Byiza Renus na Byukusenge Patrick.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatoranyijwe mu makipe 15 azitabira La Tropicale Amissa Bongo yaherukaga kuba mu 2020, ariko ikaba itarakinwe mu myaka yakurikiyeho kubera icyorezo cya COVID-19.
Ku bakinnyi b’u Rwanda, iri rushanwa rizaba umwanya mwiza wo kwitegura Tour du Rwanda ya 2023 aho Team Rwanda iri mu makipe 20 azakina iri siganwa rizenguruka Igihugu ku magare.
Muri Gabon, umutoza Sempoma azakora na Ruvogera Obed nk’umuganga mu gihe umukanishi azaba ari Karasira Théoneste.
Abakinnyi 16 ba Team Rwanda ni bo bari bamaze iminsi mu mwiherero i Musanze guhera hagati mu Ukuboza 2022, bitegura La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda 2023.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!