Areruya Joseph mu bakinnyi 15 bagiye kwitegura imikino ya Afurika na Olempike mu Buyapani

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi 15 b’abanyarwanda bakina imikino itandukanye irimo gusiganwa ku maguru, Beach Volleyball n’Amagare bagiye kwerekeza mu Buyapani, aho bazakorera imyitozo yo kwitegura imikino ya Afurika na Olempike.

Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, muri Gicurasi 2018 Komite Olempike y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’umujyi wa Hanchimantai hagamijwe kureba uburyo abakinnyi bazajya kwitoreza muri uwo mujyi uherereye mu Buyapani.

Iyi myitozo ikaba iri mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya 2019 izabera muri Maroc hagati tariki 19 n’iya 31 Kanama 2019 ndetse n‘imikino Olempike 2020 izabera i Tokyo kuva tariki 24 Nyakanga 2020 kugeza tariki 09 Kanama 2020.

Abakinnyi bazajya kwitoreza mu Buyapani ni abasiganwa ku maguru (abahungu babiri n’umukobwa umwe), abakina Beach volleyball (abahungu bane n’abakobwa bane) ndetse n’abahungu bane basiganwa ku magare, bose bakazagenda baherekejwe n’abatoza babo.

Aba bakinnyi bakaba baratoranyijwe hashingiwe kubatanga icyizere cyo kuzabona itike y’imikino Olempike 2020.

Kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo icyiciro cya mbere kigizwe n’abakinnyi barindwi bakina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’abakina imikino ngororamubiri bazahaguruka mu Rwanda berekeza Hanchimantai mu Buyapani.

Mu mukino w’amagare, abakinnyi batoranyijwe barimo Areruya Joseph usanzwe akinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa ndetse aherutse kwegukana shampiyona y’u Rwanda mu kwezi gushize.

Hari kandi Munyaneza Didier, Uhiriwe Byiza Rénus bombi bakiniraBenediction Excel Energy na Gahemba Bernabé ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Muri aba bakinnyi, Areruya Joseph na Munyaneza Didier bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera muri Maroc kuva tariki 19 kugeza ku ya 31 Kanama 2019.

Abandi bakinnyi bagiye kwerekeza mu Buyapani ni Hitimana Noël, Muhitira Félicien na Yankulije Marthe bakina imikino ngororamubiri.

Nyuma y’iki cyiciro cya mbere, tariki 31 Nyakanga 2019 ikindi cyiciro kigizwe n’abakinnyi umunani bakina Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” mu bagore n’abagabo na bo bazerekeza mu Buyapani.

Aba bakinnyi ni Ntagengwa Olivier usazwe akinana na Akumuntu Kavalo Patrick ndetse na Gatsinzi Vénuste uzaba akinana na Niyonkuru Yves mu cyiciro cy’abagabo.

Mu bagore hari Nzayisenga Charlotte ukinana na Hakizimana Judith, Mukandayisenga Bénitha uzaba akinana na Munezero Valentine.

Aba bakinnyi bose bazasoza imyitozo tariki 15 Kanama 2019 ari nabwo bazagaruka i Kigali hanyuma abazaserukira u Rwanda mu mikino ya Afurika “All African Games 2019” berekeze muri Maroc.

Biteganyijwe kandi ko aba bakinnyi bazasubira kwitoreza muri uyu Mujyi wa Hachimantai mbere gato y’uko imikino Olempike 2020 itangira.

Areruya Joseph ni umwe mu bakinnyi 15 bagiye kwitoreza mu Buyapani
Hitimana Noël usiganwa ku maguru
Nzayisenga Charlotte (ku ifoto) akinana na Hakuzimana Judith
Akumuntu Kavalo Patrick (ku ifoto) akinana na Ntagengwa Olivier muri Beach Volleyball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza