Areruya Joseph ayoboye abakinnyi 14 ba Team Rwanda yitabira Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gashyantare 2021 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare, Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare, Team Rwanda, irerekeza i Cairo mu Misiri gukina Shampiyona Nyafurika izaba hagati ya tariki ya 2 n’iya 6 Werurwe 2021.

Ikipe y’u Rwanda irahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa munani n’iminota 35 z’amanywa, ihagarare gato muri Ethiopia mu gihe biteganyijwe ko igera i Cairo mu Misiri saa saba z’ijoro.

Itsinda ry’u Rwanda mu Misiri rizaba rigizwe n’abantu 22 barimo abakinnyi 14, abatoza babiri, umukanishi n’abaganga babiri; kongeraho umuyobozi n’abandi bakozi babiri b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY).

Ku wa Gatanu ni bwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yasuye Team Rwanda, aho yari imaze iminsi mu mwiherero mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC), ayiha impanuro ndetse anayishyikiriza ibendera ry’Igihugu.

Ni ku nshuro ya kabiri Team Rwanda yitabiriye Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri nyuma yo gukina iyo mu 2015, ikegukanamo umudali. Kuva ubwo, u Rwanda rwagiye rutwara imidali no mu yandi marushanwa yakurikiyeho.

Abakinnyi batandatu bagize Ikipe y’Igihugu Nkuru y’abagabo ni Areruya Joseph, Habimana Jean Eric, Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco na Nzafashwanayo Jean Claude, bazatozwa na Sempoma Félix, Maniriho Eric azaba ari umukanishi mu gihe umuganga ari Ruvogera Obed.

Ikipe y’ingimbi igizwe n’abakinnyi bane ari bo Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne, izatozwa na Byukusenge Nathan, Uwayezu Sandrine akore nk’umukanishi mu gihe Ruvogera Obed azaba ari umuganga.

Abakinnyi bane bagize Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore ni Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, izasangira umutoza, umukanishi n’umuganga hamwe na basaza babo bato.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yasabye Team Rwanda kuzahesha ishema igihugu
Kapiteni wa Team Rwanda, Areruya Joseph, yashyikirijwe ibendera ry'Igihugu n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, aganiriza abakinnyi ku wa Gatanu
Team Rwanda yari imaze iminsi mu mwiherero i Musanze, irerekeza mu Misiri kuri uyu wa Gatandatu
Areruya Joseph avuga mu izina rya bagenzi be bazajyaga gukina Shampiyona Nyafurika mu Misiri
Mugisha Samuel, Mugisha Moise, Habimana Jean Eric, Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Nzafashwanayo Jean Claude ni bo bagize ikipe nkuru y'abagabo
Ikipe y'Igihugu y'Abagore izaba igizwe n'abakinnyi bane
Ikipe y'Igihugu y'Ingimbi yifotozanya na Byukusenge Nathan (ibumoso) uzayitoza
Ikipe y'ingimbi yifotozanya n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY
Itsinda ry'u Rwanda ryerekeza mu Misiri riraba rigizwe n'abantu 22
U Rwanda rugiye guhagararirwa n'abakinnyi 14 muri Shampiyona Nyafurika izabera i Cairo mu ntangiriro z'ukwezi gutaha

Amafoto: FERWACY


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .