ANOCA Zone V: U Rwanda rwegukanye imidali ibiri mu mukino w’Amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mata 2019 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa kabiri w’imikino ihuje urubyiruko rwo mu Karere ka Gatanu ‘ANOCA Zone V Youth Games’ ikomeje kubera mu Karere ka Huye, amakipe y’u Rwanda y’ingimbi n’abangavu mu mukino w’amagare yatangiye neza, yegukana umudali wa Zahabu n’uwa Feza.

Kuri uyu wa Kane, nibwo hatangiye gukinwa umukino w’amagare muri iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda n’Impuzamashyihamwe ya za Komite Olempike zo mu Karere ka Gatanu (ANOCA Zone V), rihuza ibihugu 12 birimo u Bufaransa bwaritumiwemo.

Abasiganwa bakoze intera ya kilometero 16,2 mu muhanda wa Sove- Gashikiri mu gitondo, habarwa ibihe byakoreshejwe nk’ikipe (Team Time Trial).

Uhiriwe Byiza Rénus, Habimana Jean Eric, Muhoza Eric na Nsabimana Jean Baptiste bari bahagarariye u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18, begukanye umudali wa Zahabu, bakoresheje iminota 25 n’amasegonda 55.

Ikipe y’u Burundi yaje ku mwanya wa kabiri ikoresheje iminota 30 n’amasegonda 31 mu gihe ikipe ya gatatu yabaye Uganda yakoresheje iminota 33 n’amasegonda arindwi.

Mu bakobwa Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nzayisenga Valentine na Ishimwe Diane bahesheje u Rwanda umudali wa Feza nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Érythrée.

Érythrée yakoresheje iminota 31 n’amasegonda 55 kuri iyi ntera ya kilometero 16,2 mu gihe ikipe y’u Rwanda yakoresheje iminota 32 n’amasegonda 39. U Burundi bwabaye ubwa gatatu mu gihe ikipe ya kane yabaye iya Uganda.

Abasiganwa ku amagare bazongera gusubira mu muhanda kuri uyu wa Gatanu, mu nzira banyuzemo uyu munsi, ariko noneho buri wese asiganwa ku giti cye (Individual Time Trial) mu gihe ku wa Gatandatu hazaba isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) mu byiciro byombi.

Abahungu begukanye umudali wa Zahabu
Ikipe y'u Rwanda y'abakobwa yegukanye umudali w'umwanya wa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza