Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko ryatanze amatariki ryifuza ko yazaberaho isiganwa rizenguruka igihugu ku magare.
Kuri uyu wa Gatanu, FERWACY yatangaje ko “UCI yemeje ko Tour du Rwanda 2020 izaba hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gashyantare 2020.”
Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.
Iri siganwa riba kuva mu 1988, ndetse kuri ubu rizaba rikinwa ku nshuro ya 24 muri rusange.
Umunya-Érythrée Natnael Tesfazion ni we wegukanye Tour du Rwanda 2020, yabaye hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 1 Werurwe, akurikirwa n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA.
Umukino wo gusiganwa ku magare uri mu yahagaritswe mu Rwanda kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo hageraga icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.
Muri Kamena, Minisiteri ya Siporo yemereye abakinnyi b’amagare kwitoza, ariko ntibiramenyekana igihe amarushanwa azongera gusubukurirwa.

TANGA IGITEKEREZO