00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasomo u Rwanda rwakuye muri Tour de France na Tour du Belgique mu gutegura Shampiyona y’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 August 2024 saa 10:44
Yasuwe :

Nyuma y’uko u Rwanda rwemerewe kuzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izaba mu 2025, Ministeri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) n’inzego zinyuranye birimbanyije imyiteguro y’icyo gikorwa.

Shampiyona y’Isi y’Isiganwa ry’Amagare ni irushanwa riba buri mwaka ritegurwa na UCI, rikaba rihuriza hamwe abakinnyi bakomeye baha bahagarariye ibihugu byabo. Irizaba mu 2025 rizabera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ndetse rikazaba ari n’inshuro ya mbere ribereye muri Afurika.

Iyi niyo mpamvu abayobozi muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’aba FERWACY bakoreye urugendo muri Tour de France na Tour du Belgique, kurebera hamwe uko amasiganwa manini ategurwa akanashyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yagaragaje amasomo y’ingenzi bahakuye harimo ayo bagiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Kuki mwahisemo gukorera urugendo muri ariya masiganwa?

Tour de France ni isiganwa ritegurwa na sosiyete yitwa Amaury Sport Organisation (A.S.O) yo mu Bufaransa, hakaba na Golazo yo mu Bubiligi itegura Tour de Belgique. Ibi kandi bikaba byarasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kurufasha gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025.

Twagiye kubasura kugira ngo tugire ishusho y’uko amasiganwa akomeye ku Isi ategurwa, bitwerekeze aho natwe dufite intege nke tuhashyire imbaraga bityo bizagende neza.

Hariya haba harimo ibintu byinshi kuko urebye Tour de France imara iminsi 21, Tour de Belgique ikamara itanu mu gihe iryacu na ryo rizamara umunani. Kujyayo rero byatewe no kuba dusanzwe dukorana.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, bakurikiye imikino ya Tour de France

Amasomo y’ingenzi mwakuyemo ni ayahe?

Hari ikoranabuhanga rishya ryaje ryo kubara ibihe mu masiganwa, duheruka kurikoresha na hano iwacu. Abantu bacu babonye amahirwe yo kujya kubyiga no guhugurwa birambuye kugira ngo babimenye hakiri kare.

Hari iri kandi ibyo twabonye birebana no gutegura ibikorwa bindi bijyana n’isiganwa birimo kunyonga kw’abatarabigize umwuga, ubucuruzi bwo hafi y’ahasorezwa isiganwa cyane cyane abo tuba turi gukorana nk’abafatanyabikorwa.

Icyo gihe uba ufite ahantu hameze nk’ahari gukorerwa imurikagurisha ku buryo abantu iyo bategereje ko isiganwa ritangira cyangwa rirangira, baba bafite ibindi bakora n’ibyo babona bitari isiganwa gusa.

U Rwanda rwifuza kuzagira ikoranabuhanga nk'iryo mu yandi marushanwa akomeye

Hari uburyo mwize bwo kumenyekanisha ibyo u Rwanda rufite?

Turi mu Bubiligi badukoreye ubuvugizi haza abantu barenga 100 kugira ngo tubasobanurire ibya Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025. Twaberetse amahirwe ari mu gusura Igihugu, ibyo birimo za Pariki, ibiyaga n’ibindi.

Aho niho haziyemo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ ari nacyo kintu bazakomeza kudufasha no mu marushanwa azabera mu Rwanda.

Aho ni ku ruhande rwa Golazo kuko ni sosiyete izobereye cyane mu bucuruzi bw’amarushanwa. Iya ASO itegura irushanwa ryo mu Bufaransa ikaba ikurikirana ibya tekiniki.

Hari uburyo bwo gutunganya imihanda no gukorana n’ababishinzwe kugira ngo ibe ifite umutekano uhagije w’abakinnyi.

Hari ugukoresha igihe neza, niba gutangira ari saa Ine, bikaba uko. Iyo utinze ho gato mu buryo bw’ubucuruzi hazamo ibibazo. Tugiye gutangira kuganira na Polisi y’Igihugu kugira ngo turebe uko twatangira kubitegura.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, bakurikiye imikino ya Tour de France

Ese uburyo bwo kwerekana imikino imbonankubone mwabirebyeho?

Gutegura uko abantu bakurikirana imikino imbonankubone mu mikino nk’iriya mpuzamahanga ni ikintu gifite agaciro cyane.

Mwarabibonye ko muri Tour du Rwanda iheruka twerekanye uduce tune. Ikoranabuhanga ni ikintu tugiye guha agaciro kandi vuba n’abanyamahanga bakabona ko aho bari bazamara iminsi umunani bareba imikino.

Iryo rizaba ari iterambere kuri Tour du Rwanda n’andi masiganwa FERWACY itegura, akaba ari yo mpamvu bizakorwa vuba cyane bijyanye n’amarushanwa ahari harimo Rwandan Epic, iryo dushaka gutangiza ryitwa Gravel n’andi.

Twarebye ibikoresho byose bikenerwa kugira ngo irushanwa ribe riteguye neza ku rwego mpuzamahanga. Twabifashijwemo ahanini na ASO.

Golazo iri muri sosiyete zizategura Shampiyona y'Isi mu Rwanda

Gutegura abakinnyi bo mu gihugu imbere byo bizakorwa bite?

Hari ugutegura abana bakamenya igare mu buryo bushoboka. Tukaribumvisha dukoranye na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’uburezi.

Mwabonye ko mu Bufaransa hatumiwe abana umunani barimo abakinnye imikino Olempike n’abazakina Shampiyona y’Isi izabera i Zurich mu Busuwisi, aho hagaragaramo Abanyarwanda batatu aribo Nshutiraguma Kevin, Mwamikazi Djazila na Shyaka Janvier.

Uwo wari umunsi wiswe ‘African Day’ ariko mu by’ukuri yari ‘Rwanda Day’ kuko umunsi watoranyijwe wari tariki 4 Nyakanga nk’Umunsi wo Kwibohora mu Rwanda.

Ibyo bikwereka uburyo bagira uruhare mu guteza imbere impano z’abakina umukino w’amagare.

Kuganira rero n’abantu bamaze igihe babikora ni ngombwa kuko bituma hari byinshi umenya kurushaho.

Muri Nzeri 2024, ni bwo u Rwanda ruzahabwa uburenganzira bidasubirwaho bwo kwakira Shampiyona y’Isi kuko iy’i Zurich aribwo izaba irangiye ndetse amaso yose agiye gahangwa i Kigali.

Abazakina iyo mikino harimo ibyiciro byo gusiganwa bisanzwe, gusiganwa n’ibihe ku muntu ku giti cye (ITT) ndetse no gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (TTT).

Abantu barenga ibihumbi 20 ni bo bitezwe kuba bari mu Rwanda mu gihe cy’iri rushanwa harimo n’abakinnyi bagera ku bihumbi 5000 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

U Rwanda rwigishijwe uko bategura abakinnyi bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .