Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2020 n’inzira zizakoreshwa byatangajwe: Agace ka Rusizi-Rubavu niko karekare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Tour du Rwanda 2020 izatangira tariki ya 23 Gashyantare isozwe tariki ya 1 Werurwe 2020, ikazitabirwa n’amakipe 16 arimo ikipe y’u Rwanda na Benediction y’i Rubavu, aho agace ka kane kazava i Rusizi kajya i Rubavu ariko gace kazaba karekare muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 12.

Ni isiganwa rya kabiri rya Tour du Rwanda rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1 nyuma y’irya 2019 ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Merhawi Kudus wa Astana Pro mu ntangiriro z’uyu mwaka. Icyo gihe Umunyarwanda waje hafi yabaye Areruya Joseph wakiniraga Delko Marseille Provence yo mu Bufaransa, aba uwa cyenda.

Mu mwaka utaha iri siganwa rizaterwa inkunga n’abarimo Cogebanque, uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol, Minisiteri ya Siporo, Rwanda Tea, Visit Rwanda, Canal +, Polisi y’Igihugu n’abandi.

Bitandukanye no mu myaka ishize aho umwambaro w’umuhondo watangwaga na Minisiteri y’Umuco na Siporo, mu mwaka utaha uzajya utangwa na Rwanda Tea.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 12, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yari ku rwego rwa 2.1 kugeza mu mwaka ushize ubwo yegukanwaga na Mugisha Samuel.

Isiganwa rya 2020 rizitabirwa n’amakipe 16, aho u Rwanda ruzaba rufitemo ikipe y’Igihugu n’ikipe ya Benediction y’i Rubavu, ya gatatu muri Afurika mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe akina uyu mukino.

Iri siganwa rizatangirira mu Mujyi wa Kigali rihagaruke mu minsi ibiri ya nyuma, aho mu gace ka karindwi hazaba gusiganwa n’ibihe, abakinnyi bazamuka umusozi wa Mont Kigali mu gihe ku munsi wa nyuma bazajya mu mihanda ya Rebero.

Agace karekare ni aka kane kazahaguruka i Rusizi kajya i Rubavu ku ntera y’ibilometero 206.3.

Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2020:

Amakipe y’Ibihugu: Rwanda, Cameroun, Algérie, Ethiopia, Erythrée n’u Bubiligi.

Amakipe yo ku migabane: Benediction Ignite Team (Rwanda), Bai Sicasal (Angola), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (Mu budage) na Vino Astana Motors yo muri Kazakhstan.

Amakipe yabigize umwuga: Nippo Delko Marseille (France), Team Novo Nordisk (USA), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

Inzira za Tour du Rwanda 2020

Agace ka mbere: Tariki ya 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena- Kimironko (ibilometero 114.4)

Agace ka kabiri: Tariki ya 24 Gashyantare 2020: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

Agace ka gatatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2020: Huye- Rusizi (ibilometero 142)

Agace ka kane: Tariki ya 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu (ibilometero 206.3)

Agace ka gatanu: Tariki ya 27 Gashyantare 2020: Rubavu- Musanze (ibilometero 84.7)

Agace ka gatandatu: Tariki ya 28 Gashyantare 2020: Musanze- Muhanga (ibilometero 127.3)

Agace ka karindwi: Tariki ya 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo- Mont Kigali (ibilometero 4.5)

Agace ka munani: Tariki ya 1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground- Rebero (ibilometero 89.3)

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 12
Merhawi Kudus watwaye Tour du Rwanda 2019 aritezwe no mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza