Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo yatangarije ikinyamakuru Siol.net, ashimangira ko abakinnyi bose yumva azakenera mu Rwanda, bazaboneka.
Ati “Ndizera ko abakinnyi bose beza bazemera ubutumire bwo kujya mu Rwanda, keretse nibaramuka bagize imvune. Mu isiganwa ritaha tuzaba dufite abakinnyi bagera ku icyenda, kandi muri abo bose harimo n’ufite igikombe giheruka.”
Mu bakinnyi azifashisha harimo Tadej Pogačar, Primož Roglič, Matej Mohorič, Jan Tratnik, Luka Mezgec, Domen Novak, Matevž Govekar, Gal Glivar na Žak Eržen, ariko mu gihe hari uwagira ikibazo yasimburwa na Jako Primožič cyangwa Matic Žumra.
Pogačar ukinira UAE Team Emirates yamaze kwerura yemera ko azaba ari guhangana n’imisozi yo mu Rwanda, abinyujije muri gahunda ye y’umwaka utaha yashyize hanze.
Yavuze ko ashaka ko 2025 uzamubera umwaka wo kwegukana amarushanwa akomeye, arimo Tour de France, Giro d’Italia, Shampiyona y’Isi yo mu Rwanda na Tour of Lombardy.
Uyu mutoza ateganya kandi gufata abakinnyi be bose akabanza kubatoreza mu mihanda ya Kigali izaberamo isiganwa, ndetse bakamenyera n’imibereho yaho mbere y’uko bakina iri siganwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!