00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UCI yambuye u Bufaransa kwakira Shampiyona y’Isi y’amagare yo mu mihanda y’igitaka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 February 2025 saa 08:44
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI), yahagaritse Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu mihanda y’igitaka ya 2025, yagombaga kuzabera mu Mujyi wa Nice mu Bufaransa.

Buri mwaka UCI itegura shampiyona y’Isi y’abasiganwa ku magare by’umwihariko abakinira mu muhanda y’igitaka, izwi nka ‘UCI Gravel World Championships’.

Tariki ya 18 Ukwakira 2025, ni bwo hari hateganyijwe iyi mikino, yari kuzabera mu mujyi wa Nice mu Bufaransa, ariko UCI yatangaje ko kubera impamvu z’imitegurire itameze neza, imikino itazahabera.

Ni ku nshuro ya kane yari igiye kubera muri uyu mujyi, ariko impande zombi zaricaye ziganira ku myiteguro zisanga amatariki yagiye, ku buryo ibirebana na tekiniki byose bitaba byashyizwe ku murongo.

UCI igiye gukomeza gushaka aho iyi mikino yimurirwa mu gihe hakibura amezi arindwi yonyine igakinwa. Ni irushanwa riba mu byiciro bitandukanye birimo abagabo, abagore ndetse n’abakiri bato.

Iri rushanwa kandi ryari riteganyijwe kuba nyuma ya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, izabera mu Rwanda, tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025.

Shampiyona y'Isi y'Amagare ibera mu mihanda y'igitaka yakuwe mu Bufaransa
Shampiyona y'Isi y'Amagare ibera mu mihanda y'igitaka ikinwa buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .