Buri mwaka UCI itegura shampiyona y’Isi y’abasiganwa ku magare by’umwihariko abakinira mu muhanda y’igitaka, izwi nka ‘UCI Gravel World Championships’.
Tariki ya 18 Ukwakira 2025, ni bwo hari hateganyijwe iyi mikino, yari kuzabera mu mujyi wa Nice mu Bufaransa, ariko UCI yatangaje ko kubera impamvu z’imitegurire itameze neza, imikino itazahabera.
Ni ku nshuro ya kane yari igiye kubera muri uyu mujyi, ariko impande zombi zaricaye ziganira ku myiteguro zisanga amatariki yagiye, ku buryo ibirebana na tekiniki byose bitaba byashyizwe ku murongo.
UCI igiye gukomeza gushaka aho iyi mikino yimurirwa mu gihe hakibura amezi arindwi yonyine igakinwa. Ni irushanwa riba mu byiciro bitandukanye birimo abagabo, abagore ndetse n’abakiri bato.
Iri rushanwa kandi ryari riteganyijwe kuba nyuma ya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, izabera mu Rwanda, tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!