Amagare: U Rwanda rwegukanye imidali itatu hasozwa imikino ya ANOCA Zone V (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Mata 2019 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa nyuma w’imikino y’urubyiruko rwo mu karere ka Gatanu ‘ANOCA Zone V Youth Games 2019’ yari imaze iminsi itanu ibera mu karere ka Huye, u Rwanda rwegukanye imidali itatu mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Iyi mikino yahuje abakinnyi bari hagati y’imyaka 16 na 18, yitabiriwe n’ibihugu 11 bigize ANOCA Zone V, kongeraho u Bufaransa bwayitumiwemo ndetse n’Ikipe Olempike y’Impunzi, yabaga ku nshuro ya mbere nyuma yo kwemezwa muri Kamena 2018.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe iyi mikino, aho habaye isiganwa ry’amagare mu muhanda (Road Race) mu byiciro byombi; abahungu n’abakobwa bazenguruka mu mujyi wa Huye.

Abakinnyi bahagarutse ku Mberabyombi, bakomeza ku Karubanda, bakazamuka i Ngoma, aho bavaga bamanuka hirya ya Stade Huye, bagakomeza ku isoko, mu Cyarabu, kuri Kaminuza, ubundi bagahindukira bagaruka ku mbera byombi.

Mu cyiciro cy’abakobwa bahagarutse mbere, bazengurutse inshuro zirindwi zingana na kilometero 56,6. Nzayisenga Valentine na Ingabire Diane bayoboye isiganwa muri iki cyiciro, ariko umunya-Eritrea Donait Tsegay abacika mu masegonda ya nyuma, abatwara umudali wa Zahabu.

Tsegay yakoresheje isaha imwe, iminota 36 n’amasegonda 50, ibihe yanganyije na Nzayisenga Valentine wabaye uwa kabiri mu gihe Ingabire Diane bamurushije isegonda rimwe, aza ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’abahungu, na bo banyuze mu muhanda umwe n’uw’abakobwa, ariko bo bazenguruka inshuro 10 zifite intera ya kilometero 80,9.

Umunya-Eritrea Yowhanse Ghebrhiwet yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gukoresha amasaha abiri n’umunota umwe. Misgun Metkel baturuka mu gihugu kimwe, yabaye uwa kabiri akoresheje ibihe nk’ibya mugenzi we mu gihe Habimana Jean Eric yabaye uwa gatatu, asizwe amasegonda 32.

Uwihirwe Byiza Rénus yabaye uwa kane, asizwe iminota ine n’amasegonda 41 n’uwa mbere, Muhoza Eric aba uwa gatanu , Nsabimana Jean Baptiste aba uwa gatandatu mu gihe Hakizimana Félicien yabaye uwa karindwi.

Ubwo hasozwaga iyi mikino, mu muhango wabereye kuri Stade Huye, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda; Ambasaderi Munyabagisha Valens, yashimiye abakinnyi uko bitwaye ndetse n’abandi bose bagize uruhare kugira ngo iyi mikino igende neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye; Sebutege Ange, yavuze ko bumvaga bidashoboka ko uyu mujyi wakwakira imikino nk’iyi ibaye ubwa mbere, ariko kubera gukorera hamwe byose byarashobotse.

Ati “Ubwo Huye yatoranywaga nk’umujyi uzakira iyi mikino byari inzozi, ariko kubera gukorera hamwe byagenze neza. Kubasha kwakira ibihugu 12 n’ikipe y’Impunzi, amagana y’abakinnyi, n’imidali byaradushimishije. Ni iby’agaciro kuba twarakiriye iyi mikino ibaye bwa mbere muri Afurika”

Iyi mikino yari imaze iminsi itanu, yari ifite insanganyamatsiko yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, aho abakinnyi bagiye bahabwa ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo yateguwe n’uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yayo.

Mu midali 98 yatanzwe muri iri rushanwa, u Rwanda rwegukanyemo imidali 22 irimo ine ya Zahabu, akaba ari na cyo gihugu cyatwaye imidali myinshi imbere y’ibindi bihugu n’ubwo u Bufaransa aribwo bwatwaye iya zahabu myinshi igera kuri irindwi.

Misiri yatwaye imidali 15 (harimo itatu ya Zahabu), Kenya itwara imidali 14 (harimo itanu ya Zahabu), u Bufaransa butwara imidali 10 (7), Uganda 9 (3), Ethiopia 7 (4), Eritrea 7 (5), u Burundi 6, Sudani y’Epfo 2, Sudani 3, Ikipe Olempike y’Impunzi 2, Somalia 1 na Tanzania 0.

Misiri yemejwe nk’igihugu kizakira iyi mikino ku nshuro yayo ya kabiri mu myaka ibiri iri mbere (2021). Umunyamabanga Mukuru w’Impuzamashyirahamwe ya za Komite Olempike muri Afurika (ANOCA); Eng, Ahmed Abouelgasim Hashim yashyikirije ibendera rya Komite Olempike umunyamabanga wa Komite Olempike ya Misiri; Eng. Sharif Al Arian nk’ikimenyetso cy’uko bazakira iyi mikino ku nshuro itaha.

Abakobwa b'u Rwanda bari bayoboye isiganwa gusa batakaza umwanya wa mbere ku isegonda rya nyuma
Abayobozi bafata ifoto n'ikipe ya Eritrea yegukanye imidali ya mbere mu mukino w'amagare
Bacungiraga hafi abanya-Eritrea
Donait Tsegay yacitse abakobwa b'u Rwanda bagiye kugera ku murongo
Ikipe y'u Rwanda yagerageje gukinira hamwe
Isiganwa ry'uyu munsi ryazengurutse umujyi wa Huye
U Rwanda rwegukanye imidali ibiri mu bakobwa
Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu cya Eritrea
Yowhanse Ghebrhiwet yegukanye umudali wa Zahabu mu bahungu
Abayobozi bitabiriye umuhango wo guhemba abakinnyi ba mbere mu mukino w'amagare
Misiri yashyikirijwe ibendera nk'igihugu kizakira imikino y'urubyiruko rwa ANOCA Zone V mu 2021
Ibendera ry'u Rwanda ryazamuwe ubwo Habimana Jean Eric yahabwaga umudali
Perezida wa FERWACY_ Bayingana Aimable yari yaje gushyigikira abakinnyi b'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza