Amasiganwa y’amagare amaze gutera imbere mu Rwanda aho mu kwezi gushize hasojwe Tour du Rwanda imaze gushinga imizi ndetse ikaba yaranafunguye amarembo kuri Shampiyona y’Isi iteganyijwe mu 2025.
Iby’uyu mukino biva mu bwiza bigana mu bundi aho ubuyobozi bwa TREK UCI Gravel World Series bwasabye Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FERWACY) ndetse na Minisiteri ya Siporo ko rimwe muri 25 ritegura ku migabane itandukanye ryazabera mu Rwanda.
Nubwo ibiganiro bitigeze bigera ku musozo ariko hari amategeko n’amabwiriza akurikizwa kugira ngo iri siganwa ribashe kubera mu gihugu runaka harimo no kuba imihanda yaho yujuje ibisabwa.
Icyo cyashyizwe ku murongo kuko nyuma yo gusuzuma ko bishoboka, muri Mutarama 2024 TREK UCI Gravel World Series yateguje abakunzi bayo ko ishobora kongeraho iyitwa ‘Gorilla Gravel Race’ yabera i Kigali.
Nubwo yateguje ndetse ikanagaragaza amatariki iri siganwa rigomba kuberaho, bitewe no kuba ryaba ngarukamwaka byakomwe mu nkokora n’ibindi biteganyijwe mu Rwanda.
TREK UCI Gravel World Series yashakaga ko riba tariki ya 8 Kamena ariko rihurirana n’inama ya International Conference on Resilience izaba iri kubera mu Rwanda kuva tariki ya 7-9 Kamena 2024.
Iyi kandi izakurikirwa n’isiganwa ryo ku maguru mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon rizaba riri kuba ku nshuro ya 19, rikazaba tariki ya 9 Kamena 2024.
Si ibyo gusa kuko muri uko kwezi hateganyijwemo izindi nama ebyiri, iyiga ku miyoborere y’ikoranabuhanga (ICANN80 Policy Forum) n’izahuza ibihugu byo mu Muryango w’Abibumbye bidakora ku nyanja kandi biri mu nzira y’amajyambere (UN Conference on landlocked Developing Countries).
Kubera izo mpamvu byatumye u Rwanda rushobora kutakira iri siganwa ryagombaga kuba muri uyu mwaka ariko habaho ibiganiro ku mpande zombi ku buryo ryazakirwa mu ukurikiyeho.
Biteganyijwe ko abasiganwa bakora ibilometero 108 mu mihanda y’itaka n’imisozi yo mu Mujyi wa Kigali.
Gorilla Gravel iramutse igeze mu Rwanda ryaba ribaye isiganwa rya gatatu muri Afurika nyuma ya Kenya izatangira kuryakira uyu mwaka ryitwa ‘Safari Gravel Race’ ndetse na Afurika y’Epfo iberamo ‘Swartberg 100’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!