Ni ku nshuro ya kabiri Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryari riteguye iyi Shampiyona yitabirwa n’abana basanzwe bakina amarushanwa ya Youth Racing Cup, nyuma y’iya 2023 yabereye muri Parking ya Kigali Pelé Stadium mu Ukuboza.
Ku Cyumweru i Rwamagana, Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club yabaye uwa mbere mu bahungu batarengeje imyaka 19 nyuma yo kuzenguruka inshuro 22 intera ya kilometero 1,3 akoresheje iminota 41, amasegonda 17 n’ibice bine.
Yakurikiwe n’abarimo Byusa Pacifique (Les Amis Sportifs), Kwizera Thank You (Cine Elmay), William Natanziki (Kayonza Cycling Club) na Ufitimana Schadrack (Les Amis Sportifs) mu myanya itanu ya mbere.
Mu bakobwa, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team wakoresheje iminota 41 n’amasegonda 18 nyuma yo kuzenguruka inshuro 19, ahigika abarimo Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Team yasize ibice bibiri by’amasegonda na Mutoniwase Béatha wa Les Amis Sportifs.
Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team na Shema Robert wa Les Amis Sportifs, bombi batsinze mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 17 nk’uko byagenze kuri Liza Jehovaile wa Ndabaga na Intwali Reponse wa Cine Elmay mu batarengeje imyaka 15.
Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Umwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Club na Kwizera Eric wa Cine Elmay Cycling Club naho mu batarengeje imyaka 11 hatsinda Uwamahoro Françoise wakinaga ku giti cye na David Zanith wa Les Amis Sportifs.
Abana 115 ni bo bitabiriye iyi Shampiyona y’Igihugu y’Amagare mu byiciro bitanu byakinwe.
Amanota abatsinze babonye azateranywa ku ya Youth Racing Cup bakina buri kwezi ndetse isiganwa ritaha rizabera kuri Field of Dreams mu Bugesera ku wa 13 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!