Amavubi dukunda, yari amaze gutsindwa na Libya ibitego 3-1, Ferwafa nk’ibisanzwe Abanyarwanda bayishinjaga kudakora ibikwiye ngo umupira utere imbere, Amagare yari yo ntero mu Banyarwanda dore ko uwo munsi undi mwene Gihanga yari yegukanye agace ka Tour du Rwanda kasorezaga mu majyepfo mu isiganwa ryaje kwegukanwa na Nsengimana Jean Bosco risanga irya Valens Ndayisenga mu mwaka wabanje.
Inkuru bijyanye: Dusase inzobe: Amagare ko akura ashonga, idindira ry’uyu mukino ribazwe nde?
Bya bihe byahise, umugani wa The Brothers na bo baje kuburirwa irengero burundu nk’intsinzi z’Abanyarwanda muri uyu mukino byari bitangiye kwibazwaho niba atari uwo ukunzwe kurusha indi mu Rwanda.
Umukino benshi bahurizagaho ko ari wo Abanyarwanda bafitemo impano kurusha iyindi, umukino wahuruzaga imbaga mu mihanda, mu mijyi no mu byaro kugeza unaririmbwe kuri stade ikinirwaho ruhago y’Abongereza.
Iyo urebye ukuntu u Rwanda rwaje gucunshumuka birakurenga, ukibaza icyabaye kikakuyobera, ukabura uko ubigenza ukimyoza kuko n’ibyo wavuga ntacyo byamara. Muri uwo mwaka wa 2015, Hadi Janvier yari uwa 10 muri Afurika yose, u Rwanda rwarushwaga na Eritrea bakurikiranaga ku rutonde amanota 200.
Nyuma y’imyaka icyenda, Eritrea ni iya mbere, u Rwanda ni urwa Gatandatu n’ikinyuranyo cy’amanota 4862.
Kugira ngo ubyumve neza, Eritrea muri iyi myaka icyenda yiyongeyeho amanota 4837 mu gihe u Rwanda rwo rwiyongeyeho 200 yonyine.
Amanota 200 yonyine mu myaka icyenda, ni yo yatumye u Rwanda rudahagararirwa mu bagabo bakuru muri Shampiyona y’Isi iheruka gusozwa mu Busuwisi.
Igihugu kizakira Shampiyona y’Isi umwaka utaha ntabwo cyari gihagarariwe muri uyu mwaka? Biba bigoye kubyumva ariko biranoroshye ku muntu ukunda amagare unayakurikirana kuko nta cyakozwe kugeza ubu kigaragaza ko ku mihanda iri rushanwa turyiteguye.
Ubusanzwe kugira ngo igihugu cyitabire iyi Shampiyona, hari amanota kiba cyarabonye agishyira ku mwanya mwiza.
Aya manota aboneka bitewe n’amarushanwa witabiriye. Iki ni cyo Eritrea ikora, bitabira amarushanwa menshi ashoboka. Uyu mwaka wose uretse Tour du Rwanda na Shampiyona ya Afurika, irindi rushanwa rikomeye u Rwanda rwitabiriye ni rimwe ku buryo byatumye amanota atazamuka.
Inkuru nziza ku Banyarwanda, ni uko amategeko ya UCI avuga ko igihugu cyakiriye kigomba guhabwa abakinnyi nibura batandatu mu bakuru mu gihe kitabujuje. Ubwo ni yo tike tuzagenderaho nk’uko bisanzwe binamenyerewe mu Mikino Olempike.
Ariko se koko birakwiye kugendera ku butumire ku irushanwa tumaze igihe tuzi ariko tutiteguye?
Biragoye kubisobanura ariko ni ko kuri. Mu Ntangiriro z’uyu mwaka, IGIHE, twanditse inkuru y’uburyo umukino w’Amagare uri gukura ushonga ababishinzwe barayibonye, barabyumvise ariko byinjiriraga mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!