Ni isiganwa ryabaye kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, ryitabirwa n’abakinnyi 24 barimo abagabo n’abagore, bose bakora intera y’ibilometero 66 byatangiriye ndetse bikanasorezwa ku Isoko rya Kimironko.
Abakinnyi banyuze mu mihanda ya Bumbogo, Gikomero, hafi ya King Fisher ku Kiyaga cya Muhazi, Nduba, Gasanze, Masizi, inyuma yo kwa Mushimire no kuri Gereza.
Abakinnyi bose bahatanye muri iri siganwa bifashishije amagare yabugenewe mu masiganwa yo mu mihanda y’itaka (Gravel), cyangwa ayifashishwa mu masiganwa yo mu misozi (Mountain Bike).
Ishimwe Nkurayija Jean Hubert ushinzwe ibikorwa by’Ikipe ya Amani mu Rwanda, yagaragaje impamvu bahisemo gutegura iri siganwa bifuza ko rizajya riba kenshi.
Ati “Impamvu twahisemo gutangiza uyu mukino mu Rwanda ni uko Team Amani turi ikipe ikina umukino wa Gravel, ariko na none ni ukugira ngo twongere n’amarushanwa mu Rwanda.”
“Niba habaho shampiyona yo mu misozi, hakabaho iyo mu muhanda, ni byiza ko habaho n’iyo mu mihanda y’igitaka. Mu minsi iri imbere tuzagerageza uburyo bizajya bihoraho byibuze rigakinwa buri mezi abiri.”
Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Team Amani yo muri Kenya, wabaye uwa mbere akegukana iri siganwa, yavuze ko kuribona mu Rwanda bigiye gutuma arumenyekanisha binyuze mu yandi marushanwa mpuzamahanga yitabira.
Ati “Icyanshimishije ni uko irushanwa ryari riteguye neza, umuhanda wari umeze neza ariko byatugoyemo gake kuko hari haguyemo imvura igatera ibyondo byinshi, ariko ibyo ni ibisanzwe mu mukino.”
“Ubwo mu Rwanda hatangiye kubera iri siganwa, ni iby’agaciro cyane kuko noneho ngiye kujya mpatana nambaye umwambaro w’igihugu kuko nkinira ikipe mpuzamahanga.”
Muhoza yatwaye iri siganwa akoresheje amasaha abiri, iminota 20 n’amasegonda 12, arusha mugenzi we, Niyonkuru Samuel bakinana muri Team Amani iminota irindwi. Banzi Bukhari yabaye uwa gatatu, akurikirwa na Nshutiraguma Kevin.
Nirere Xaverine na we ukinira Team Amani mu bagore, yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 40 n’amasegonda 57, arusha Ntakirutimana Martha wa Ndabaga Cycling Team iminota 16 mu gihe Mwamikazi Jazilla yabaye uwa gatatu.
Mu Ukwakira uyu mwaka, Niyonkuru Samuel na Nirere Xaverine babaye Abanyarwanda ba mbere bitabiriye “UCI Elite Gravel World Championship” yabereye mu Bubiligi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!