Ni shampiyona yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ikaba mu gihe cy’iminsi ibiri, cyane ko yari yarasubitswe kuko yari kuzakinwa muri Kamena.
Abakinnyi barushanwe mu cyiciro cy’abagabo, abatarengeje imyaka 23 na ‘juniors’ [ingimbi zitarengeje imyaka 18]. Hari kandi n’icyiciro cy’abagore (abakuru n’abatarengeje imyaka 18).
Umunsi wa mbere wabereye mu muhanda uturuka Batsinda mu Karere ka Gasabo, bagakatira Marega bakongera bakajya gusoreza Batsinda byanganaga n’ibilometero 24.
Mugisha Moïse ukinira Benediction ni we wahagurutse nyuma kuri uyu munsi ariko akoresha ibihe bito bingana n’iminota 29 n’amasegonda 49, arusha iminota ibiri Tuyizere Etienne.
Mu bagore bakuze ni Ingabire Diane wakinaga ku giti cye yegukanye isiganwa riheruka yanikiriye bagenzi be akoresheje iminota 36 n’amasegonda atandatu arusha ine Irakoze Neza Violette wa Kamera Cycling Club.
Mu bangavu n’ingimbi Umutoni Sandrine na Nshutiraguma Kevin bitwaye neza.
Isiganwa rizakomeza gukinwa ku Cyumweru aho abakinnyi bazahagurukira i Shyorongi bakinira hamwe (Road Race) bagasoreza Batsinda ku ntera y’ibilometero 133.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!