Inkuru ikomeye ku Banya-Denmark, iribaza niba umukinnyi kabuhariwe bafite mu magare ari we Vingegaard, azava ku izima akemera gukina amasiganwa aba igihe gito harimo n’aya Shampiyona y’Isi.
Uyu mukinnyi w’Ikipe ya Visma | Lease a Bike, yanze gukina isiganwa ry’uyu mwaka ryabereye i Zurich mu Busuwisi, ariko nk’umukinnyi wabigize umwuga arasabwa guhatanira i Kigali.
Shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeri 2025, ishobora kuzaba ari iya mbere izaba ikomeye mu myaka itanu ishize kuko izaba igizwe n’imisozi myinshi cyane.
Ibi bihita bituma iyi Shampiyona iba iya mbere izaba irimo guterera cyane kuko byaherukaga mu isiganwa rya 2020 ryabereye mu Butaliyani. Ni isiganwa icyo gihe ryatwawe na Julian Alaphilippe mu bagabo na Anna van der Breggen mu bagore.
Kuri iyi nshuro hitezwemo abandi bakinnyi beza mu guterera barimo Umunya-Slovenia Tadej Pogačar ufite iriheruka, byanashoboka rikanabonekamo Vingegaard ukunze kumuhashya mu yandi masiganwa akomeye.
Kabuhariwe muri aya masiganwa ataba igihe kirekire ukinira Danemark, Magnus Cort, aganira na IDLProCycling yagaragaje ko yifuza ko yazabona ihangana rikomeye icyo gihe ari uko ari gufatanya na Vingegaard baturuka mu gihugu kimwe.
Ati “Nagakwiriye kuba hari isiganwa nakinanye na Jonas, kuko sinkunda iyo tutari kumwe. Nemera amahitamo ye kandi ni ko byakagenze, gusa reka nizere ko umwaka utaha tuzakinana. Ni byiza iyo mufite ikipe nziza, ariko nanone ni igisebo iyo mutari gukinana n’abo wiyumvamo.”
Yongeyeho ati “Nubwo adakunda amasiganwa y’umunsi umwe, akaba akunda amasiganwa y’igihe kinini, ndabizi ko na yo ayakinnye yakwitwara neza kuko abakinnyi bakomeye bose ntibanga kuyakina.”
Vingegaard aheruka gukina Shampiyona y’Isi mu 2018, ubwo yari mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, ariko kuva icyo gihe ntabwo aya marushanwa yabaye amahitamo ye, ahubwo yahise amasiganwa y’igihe kirekire yanamuhesheje Tour de France inshuro ebyiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!