Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, ryateguwe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO). Rizakinwa mu byiciro bine birimo abagabo n’abagore bakuru, ingimbi n’abangavu.
Abazaryitabira bazahagurukira kuri Kigali Arena saa Yine, berekeze kuri Cogebanque- ku Cyicaro cy’Akarere ka Gasabo- Radio Tele 10, RDB- SP Gishushu- MTN- Auto-xpress- ku Bitaro bya Kibagabaga- Sitasiyo ORYX- Sitasiyo ENGEN- Igicumbi cy’Intwari- BK Arena. Iyi ntera yose ingana n’ibilometero 11,6.
Abangavu bazayizengurika inshuro esheshatu zireshya n’ibilometero 69,6 naho ingimbi n’abagore bayizenguruke inshuro umunani zireshya n’ibilometero 92,8.
Abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 ni bo bazakora intera ndende kuko bazazenguruka inshuro 10 zireshya n’ibilometero 116.
Amakipe y’abanyamuryango ba FERWACY azitabira iri siganwa ni Benediction Club, Bugesera Cycling team, Cine Elmay, Cycling Club for All, Fly Club, Les Amis Sportifs, Karongi Vision Sports Center, Kayonza Young Stars Cycling team, Kigali Cycling Club, Muhazi Cycling Generation na Nyabihu Cycling team.
Benediction Club-Kitei Pro 2020 na May star ni yo makipe akina amarushanwa yo ku Mugabane wa Afurika azitabira iri siganwa. Ayatumiwe ni Twin Lakes Cycling Academy, Musanze Cycling Club, Impeesa, Rukali Cycling Club na Inovo Tec.
Ubwo Isiganwa ry’Ubutwari ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2020, ryegukanywe na Habimana Jean Eric mu bagabo, Ingabire Diane mu bagore na Muhoza Eric wari ukiri mu ngimbi.
Mu 2021 ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19. Mu mwaka ushize, ryakinwe n’abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 16 mu rwego rwo gushaka abafite impano y’umukino w’amagare.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!