Gukoresha amagare akoresha amashanyarazi mu ngendo ni gahunda igamije koroshya ingendo ndetse no kurengera ibidukikije, dore ko 40% by’ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku modoka zikoresha mazutu na lisansi.
Ibi nibyo byatumye Guraride izana amagare, aho umuntu yishyura 200Frw akarigendaho, nyuma akaza kurishyira kuri imwe mu masitasiyo yayo 18 ari hirya no hino i Kigali.
Nyuma yo kubona ko yatanze umusanzu mu bijyanye no gutwara abantu, Umujyi wa Kigali wifuje ko ubu hazanwa andi magare ariko afite ubushobozi bwo kurira umusozi kugira ngo n’abajya mu duce nk’utu batibagirana.
Umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Guraride, Ndayishimiye Jerry, yavuze ko aya magare yashyizweho kubera ko u Rwanda rugizwe n’imisozi bityo utwaye igare hari aho agere agakenera imbaraga za moteri.
Ati “Igihe uri kunyonga urushye ushobora kwatsa ugakoresha bateri yaryo ahazamuka, noneho ahatambika cyangwa ahamanuka ukanyonga bisanzwe, kuba umujyi wacu ndetse n’Igihugu muri rusange bigizwe n’imisozi, biragoye gukoresha igare risanzwe, ni yo mpamvu ayo magare y’amashanyarazi azaba akenewe.”
Guraride iteganya kuzana amagare 50 akoresha amashyanarazi ariko abasha no kurira imisozi, igiciro cyayo ntikiramenyakana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!