Iri rushanwa ryabereye muri Parikingi ya Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, ryitabiriwe n’ibyiciro bitanu birimo kuva ku bari munsi y’imyaka 11 kugeza ku bari munsi y’imyaka 19.
Ryabaye irya gatatu uyu mwaka, mu marushanwa asanzwe ahuza ibyiciro by’aba bakinnyi bato aho iminsi ibiri ibanza yakiniwe i Musanze muri Mutarama no kuri Field of Dreams mu Bugesera muri Gashyantare.
Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay yongeye kwerekana ko ari ku rwego rwo hejuru, aryegukana mu bahungu batarengeje imyaka 19 akoresheje imonota 47 n’amasegonda 53 ku ntera y’ibilometero 32, ahigika abarimo Ntirenganya Moses na Ufitinema Shadrack bakinira Les Amis Sportifs.
Mu bakobwa, hatsinze Iragena Charlotte wa Ndabaga Cycling Team aho yakoresheje iminota 53 n’amasegonda 42, asize abarimo Gisubizo Didienne na Uwamariya Léa bakinira Bike For Future Team.
Mu batarengeje imyaka 17, Masengesho Yvonne wa Ndabaga WCT na Shema Robert wa Les Amis Sportifs ni bo batsinze naho mu batengeje imyaka 15 hatsinda Igiraneza Ogile wa Cine Elmay na Karambizi Gisa Ahlan na we wa Cine Elmay.
Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Uriho Hategeka Clinton wa Kangaroo Cycling Academy na Umwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Cycling Team naho mu batarengeje imyaka 11 hatsinda Jehovaire Lisa wa Ndabaga WCT na Habumuremyi Cyusa wa Les Amis Sportifs.
Iyi Shampiyona y’Abakiri Bato yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025 no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri mu myaka yo hasi ku buryo bazagenda bakurikiranwa.
FERWACY yavuze ko iyi shampiyona yatangiye muri Nyakanga 2023, izajya ikinwa buri kwezi, abakinnyi bagahabwa amanota kugira ngo abagaragaza impano babashe gukurikiranwa.
Ni ubwa mbere hari hitabiriye abana benshi, aho ubwo irushanwa ryaherukaga gukinirwa i Kigali mu Ukuboza, ryari ryitabiriwe n’abana 90.
Irushanwa ritaha rizabera i Rwamagana ku wa 21 Mata 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!