Iri rushanwa rizenguruka igihugu rigiye gukinwa ku nshuro ya 17, rizitabirwa n’amakipe 15 azava mu bice bitandukanye by’Isi, agizwe n’abakinnyi 80.
U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu ari yo Team Rwanda, Java-InovoTec ndetse na May Stars.
IGIHE yerekeje mu Karere ka Musanze, mu kigo cy’amagare kizwi nka ’Africa Rising Cycling Center’ kureba uko imyiteguro ihagaze ndetse n’impumeko iri muri uyu mwiherero.
Iyo uganira n’aba bakinnyi bagaragaza ko bishimiye ubuzima babayemo cyane ko butari buherutse.
Mu mezi make ashize, abakinnyi batandukanye b’amagare bagiye bagaragaza ubuzima bubi babayeho ndetse no gutegurwa nabi nk’intandaro y’umusaruro mubi u Rwanda rumaranye igihe muri Tour du Rwanda.
Nyuma yo gutobora bakavuga, impinduka zaragaragaye ndetse barazishimira nk’uko babitangaza. Kuri ubu insimbura mubyizi bahabwaga yavuye ku 5000 Frw igirwa ibihumbi 15 Frw ku munsi.
Si ibyo gusa kuko n’amafaranga azahabwa abazitabira Tour du Rwanda 2025 yazamuwe agirwa ibihumbi 750 Frw.
Mu baganiriye na IGIHE, batangaga icyizere ko kera kabaye umunyarwanda yazegukana ‘etape’, ibyakomeje kuba ingorabahizi kuva iri siganwa ryazamurirwa urwego rigashyirwa kuri 2.1.
Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo ukinira Java-InovoTec, ni we munyarwanda wasoje ku mwanya mwiza kurusha abandi mu isiganwa riheruka aba uwa 15.
Kuri iyi nshuro, yatangaje ko yishimira uko babayeho mu mwiherero ndetse ko by’umwihariko afite intego yo kuzegukana agace mu isiganwa ry’uyu mwaka.
Ati “ Dusubiye inyuma gato mu myaka yashize hari ibyagenerwaga abakinnyi bitabashaga kuboneka ariko ubu bizaboneka bityo numva ko tuzitwara neza.”
Uyu mukinnyi aherutse kwitabira Imikino Olempike yabereye i Paris mu mpeshyi ya 2024. Avuga ko ubunararibonye yakuyeyo buzamufasha kwitwara neza.
Ati “ Ntabwo ari kera cyane ibyo navanyeyo nakomeje kubikoresha kandi bizamfasha kugera ku ntego zanjye zo kwegukana Tour du Rwanda cyangwa etape.”
Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda yavuze ko kuva mu Ugushyingo 2024 batangira kwitegura, umwuka ari mwiza ndetse intsinzi ishoboka.
Ati “Tour du Rwanda ishize bamwe muritwe twayikinnye nta marushanwa twabonye, ariko iyi hari imikino myinshi twabanje kwiteguriramo bityo kwegukana agace birashoboka cyane.”
Ntabwo ari abakinnyi gusa kuko n’abatoza nabo bagaragaza ko bagize imyiteguro myiza bityo bigenze neza intsinzi izaboneka.
Umutoza wa Java-InovoTec, Areruya Joseph, yavuze ko abakinnyi bateguwe mu buryo bwiza bityo biteguye kuzitwara neza.
Ati “ Kuri iyi nshuro birashoboka kuko mu bihe byatambutse abanyarwanda bagiye bagera mu myanya myiza, bigaragaza ko bishobokoka kandi kuri iyi nshuro turashaka kongera kugarurira icyizere abanyarwanda nk’uko byari bimeze mbere.”
Kuva Tour du Rwanda yajya kuri 2.1, Abanyarwanda bagowe no kongera kwegukana iri siganwa yewe n’agace kayo.
Umutoza wa May Stars, Gasore Hategeka ufite izina rikomeye muri uyu mukino mu Rwanda, yavuze ko uyu mwaka bazakora akantu.
Ati “Byabanje kugorana kuko twari tumaze nk’imyaka ine twegukana Tour du Rwanda. Ubu rero twagarutse, nizeye ko tuzakora akantu ni dushyira hamwe. Twishimiye kandi ko twese twiteguriye hamwe bityo tuzafashanya.”
Muri rusange, Tour du Rwanda 2025 igizwe n’ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n’ibilometero 158.
Nkuko byagenze muri Tour du Rwanda iheruka, izakinwamo agace kajya gusa n’akazakinwa muri Shampiyona y’Isi, kakazaba ari aka nyuma kazazenguruka Kigali kuri Kigali Convention Centre.
Amakipe yabigize umwuga azitabira iri rushanwa ni Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).
Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).
Amakipe y’Ibihugu ni U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).
By’umwihariko iri rushanwa rizakoreshwa mu gukomeza kwitegura neza Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.














Amafoto: Habyarimana Raoul
Video: Byiringiro Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!