Ku bakurikira umukino w’Amagare mu Rwanda, izina Gasore Hategeka bariheruka cyane mu 2018 ubwo yegukanaga Rwanda Cycling Cup ya kabiri nyuma y’iyo yari yatwaye mu 2016.
Watch Gasore Hategeka as he wins the 🇷🇼 National Road championships title in a fierce sprint #congratulations 🚴🏿💨👏🏽👏🏽 pic.twitter.com/EZaG5PmS9L
— 𝙁𝙀𝙍𝙒𝘼𝘾𝙔 (@cyclingrwanda) June 25, 2017
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko kuba yarabuze amahirwe yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe, byatumye acika intege, amera nk’uwanze igare burundu.
Ati "2018 nari ’Champion’ wa Rwanda Cycling Cup ariko [kubura] byatewe n’uko nacitse intege, nari ngiye kujya muri Amerika sinajyayo, bituma ncika intege, igare numva ndaryanze ariko kubera ukuntu narikinnye, byakomeje kumbamo, ni yo mpamvu nagarutse. Buriya nta kintu nigeze nkora ngo igihugu cyishime, ndashaka kuzakorera igihugu nubwo byaba ari umunota umwe ariko nkapfa ndi Gasore."
Kuri ubu, Gasore afite ikipe y’abakiri bato yise "Kangaroo Cycling Academy" yitabira amarushanwa ya "Rwanda Youth Racing Cup" ahuza abana bari hagati y’imyaka 11 na 19 buri kwezi.
Ati "Ubu akazi mpugiyemo ni ukuzamura impano y’abana, y’urubyiruko. Ikipe yanjye ni Kangaroo Cycling Academy kandi mfite impano yo kugira ngo aba bana mbazamure ku rwego rw’Isi, nshaka abana bazakina Shampiyona y’Isi, n’utazayikina akazakina izindi zizaza."
"Gasore abantu bari bazi, ntabwo ari we waje. Ngomba gukora agashya mu gihugu, abana batoya ndabafite, ubu nazanye abana nka 25 hafi 30. Ngomba gukorera igihugu mpaka mu misazire yanjye, bizanshimisha kuko nanjye urugendo rwanjye rwo gukina ntabwo rwampfiriye ubusa, aba bana nzabafasha ku rwego ruhagije."
Mu 2023 ni bwo Gasore Hategeka yatangije iyi kipe afatanyije n’Umunyamerika bahuriye ku rubuga rwa Facebook, aho ubu amufasha ku bikoresho bitandukanye gusa bakaba batarahura. Nyuma y’uyu, hiyongereyeho n’undi mugiraneza w’Umurusiya, na we ashyira itafari ku gukomera kwa Kangaroo Cycling Academy.
Ati "Mu 2023 ni bwo nari nkirutse uburwayi narindwaye cyane, ariko ubu nagarutse. Iyo mvuga ngo ndabiretse, abana ntibari kuzajya babona uko banyonga. Akarere kacu ka Nyabihu ndabashimira kuko bajya batureberera. Ubu ndi gushaka abaterankunga bazajya bamfasha, mfite Umunyamerika, mfite n’undi mugabo ukomoka mu Burusiya, uko bagenda bicuma ni ko nanjye nzajya mfasha impano z’abana kuzamuka."
Yakomeje agira ati "[Umunyamerika] yabanje kunyoherereza amacupa y’amazi, nyuma ampa imyambaro ubona twambaye, ndamutegereje uyu mwaka yambwiye ko azaza kunsura, n’Umurusiya azaza. Nshaka kuzakora ikigo gikomeye muri Nyabihu kandi Imana izabimfashamo mbikore."
Gasore yavuze ko afitanye umushinga munini n’uyu Munyamerika umufasha, aho mu mwaka utaha azamuzanira amagare ndetse hari gahunda yo kuzamufasha kujya muri Amerika gutoza abandi bana afite muri icyo gihugu.
Ati "Naza urumva ko bizaba ari byiza kuri twe. Nshobora no kuzajya muri Amerika kwiga gutoza, n’abana afite muri Amerika nkabatoza."
Ku bijyanye no kuba umukino w’amagare uhenda bitewe n’igiciro cyayo, Gasore Hategeka yavuze ko mu ikipe ye hari uburyo ababyeyi bamushyigikira mu kubona ubushobozi.
Ati "Ubushobozi buva no mu babyeyi, bakomeza kunshyigikira kugira ngo mbe natoza abana. Mbatoza umunsi wose, kandi ndizera ko bazagera ku rwego rushimishije."
Uyu mugabo w’imyaka 37, yavuze ko kuri ubu yagarutse mu marushanwa ndetse afite intego yo gukina Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda mu 2025.
Ati "Nshaka gukina kugira ngo nereke Kangaroo ko nanjye nkirimo, nshaka kujya nkinira Kangaroo kugira ngo abana babone umurongo wo kugenderaho mu ikipe. Nzakina nta kibazo, ejo bundi [muri Akagera Race] nabaye uwa 23, nari maze iminsi ndwaye ariko ubu narakize."
"Meze neza, igare ndarifite. Banyitege ndahari, intumbero mfite ni uko nshaka gukina aya masiganwa, nkazakina na Shampiyona y’Isi kandi nzabigeraho."
Yabishimangiye agira ati "Ni ibintu nkwibwiriye, imyitozo ndi kuyikora, ndi umunyamwuga nabaye mu Busuwisi, nkina mu Bufaransa, ubu icyo nsabwa ni ukwitoza, ni ugutoza abana, nimbona abo ntoza bakina Shampiyona y’Isi bahesheje ishema igihugu, nanjye nzishima."
Gasore asanga umukino w’Amagare mu Rwanda ushobora kongera kugera ku gasongero mu gihe abakinnyi bashakirwa amasiganwa menshi.
Ati "Buriya impamvu abakinnyi baturuka i Burayi badutsinda, buri cyumweru aba afitemo amasiganwa abiri ku Isabato no ku Cyumweru. Tubonye amarushanwa, buri kwezi hajya havuka umukinnyi. Nabaye muri Eritrea, ni yo mpamvu buri gihe wabonaga njyana na bo."
Gasore Hategeka ni umwe mu bakinnyi bitabiriye Tour du Rwanda kenshi aho yayikinnye inshuro 10, imbere ye hari Nsengimana Jean Bosco wayikinnye inshuro 13 na Byukusenge Patrick wayikinnye inshuro 11 mu gihe Umunya-Eritrea Eyob Metkel na we amaze kuyikina inshuro 10.
Mu bana atoza muri Kangaroo Cycling Academy harimo batatu be Uriho Clinton Hategeka w’imyaka 12 n’abandi bato Ntwali Alexis na Gushima Brian.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!