Abazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2020 batangajwe banahabwa umwambaro uzabaranga (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Mu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo kuri Stade Amahoro, herekanwe abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda mu isiganwa rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” rigiye kuba ku nshuro ya 12.

Tour du Rwanda 2020 ni isiganwa rya kabiri rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1, aho iry’uyu mwaka rizatangira ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare, kugeza ku wa 1 Werurwe 2020.

Kuri uyu wa Mbere nibwo herekanwe abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda muri iri siganwa, barimo Areruya Joseph na murumuna we, Gahemba Bernabé ugiye kurikina bwa mbere.

Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda mu 2017 na La Tropicale Amissa Bongo mu 2018, ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho mu Ikipe y’Igihugu dore ko ari na we Munyarwanda waje hafi mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryo ku rwego rwa 2.1 ryabaga ku nshuro ya mbere, aho yabaye uwa cyenda.

Hari kandi Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda 2018, akaba ari na we Kapiteni w’u Rwanda washyikirijwe umwambaro uzaranga Team Rwanda n’Umuyobozi wa FERWACY, Murenzi Abdallah ari kumwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayire Guy.

Ikipe y’u Rwanda izakinisha kandi Uwizeye Jean Calude wabaye uwa kabiri mu 2018, agatwara Tour de Vendée mu Bufaransa mu mwaka ushize na Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda mu 2015.

Umutoza w’u Rwanda, Sterling Magnell, uzakorana n’abarimo Ruvogera Obed nk’umuganga na Maniriho Eric nk’umukanishi, yavuze ko afitiye icyizere abakinnyi be bitewe n’uko bitwaye mu marushanwa baheruka kwitabira.

Ku ruhande rwa FERWACY, Umuyobozi wayo, Murenzi Abdallah, yavuze ko Tour du Rwanda 2020 izaba itandukanye n’iy’umwaka ushize ndetse bizeye ko abakinnyi b’u Rwanda bazitwara neza muri iri siganwa.

Ati “Ugereranyije n’umwaka ushize, igihugu cyacu kizaba gihagarariwe n’amakipe atatu ariyo Team Rwanda, Benediction Ignite Team na SACA. Amakipe 16 azakina iri rushanwa aturuka ku migabane yose igize uyu mubumbe.”

“Mu makipe azitabira iri siganwa, atatu gusa ni yo adafitemo umukinnyi watwaye Umwenda w’Umuhondo, birumvikana ko bishyira igitutu ku bakinnyi bacu. Ariko biteguye neza nk’uko umutoza [Magnell Sterling] yabivuze. Baherutse no kuduhagararira muri La Tropicale Amissa Bongo aho begukanye umwanya wa mbere.”

Muri iri rushanwa, SACA itozwa na Niyonshuti Adrien, igiye gukina irushanwa rya mbere rikomeye kuva ishinzwe, izaba igizwe na Mugisha Moïse, Habimana Jean Eric, Dukuzumuremyi, Nsengiyumva Shemu na Hakizimana Seth.

Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2020:

Amakipe y’Ibihugu: U Rwanda, Algérie, Ethiopia na Erythrée.

Amakipe yo ku migabane: Benediction Ignite Team (Rwanda), Bai Sicasal (Angola), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG Terengganu Cycling Team (Malaysia) na SACA (Rwanda).

Amakipe yabigize umwuga: Nippo Delko Marseille (u Bufaransa), Team Novo Nordisk (USA), Androni Giocattoli (u Butaliyani), Total Direct Energie (u Bufaransa), Israel Cycling Academy (Israël).

Inzira za Tour du Rwanda 2020

Agace ka Mbere: Tariki ya 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Rwamagana-Kimironko (ibilometero 114.4)

Agace ka Kabiri: Tariki ya 24 Gashyantare 2020: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

Agace ka Gatatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2020: Huye- Rusizi (ibilometero 142)

Agace ka Kane: Tariki ya 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu (ibilometero 206.3)

Agace ka Gatanu: Tariki ya 27 Gashyantare 2020: Rubavu- Musanze (ibilometero 84.7)

Agace ka Gatandatu: Tariki ya 28 Gashyantare 2020: Musanze- Muhanga (ibilometero 127.3)

Agace ka Karindwi: Tariki ya 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo- Mont Kigali (ibilometero 4.5)

Agace ka Munani: Tariki ya 1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground- Rebero (ibilometero 89.3)

Ikiganiro n'abanyamakuru cyo kwerekana Ikipe y'u Rwanda muri Tour du Rwanda cyabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere
Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah, avuga ko bafitiye icyizere abakinnyi b'u Rwanda
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Sterling Magnell, mu kiganiro n'abanyamakuru
Umubitsi wa Ferwacy, Ingabire Assia na we yari yitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru
Areruya Joseph (hagati) yicaranye na Mugisha Samuel (iburyo) na Nsengimana Jean Bosco (ibumoso)
Abakinnyi b'u Rwanda bamaze iminsi bakorera umwiherero i Musanze
Murumuna wa Areruya, Gahemba Bernabé, agiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere
Mugisha Samuel ni we Munyarwanda uheruka gutwara iri siganwa ndetse ni we uzaba ayoboye bagenzi be muri Team Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa Ferwacy, Sekanyange Jean Léonard
Ibishushanyo biri ku mubiri w'umutoza Sterling Magnell
Kapiteni wa Team Rwanda, Mugisha Samuel ashyikirizwa umwambaro we na bagenzi be bazambara muri Tour du Rwanda 2020
Mugisha Samuel afata ifoto hamwe na Murenzi Abdallah (ibumoso) uyobora Ferwacy na Rurangayire Guy ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo
Uhereye ibumoso ni: Areruya Joseph, Gahemba Bernabé, Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel na Nsengimana Jean Bosco
Abagize Ikipe y'u Rwanda muri Tour du Rwanda 2020
Abayobozi ba Ferwacy na Minisiteri ya Siporo bafata ifoto hamwe na Team Rwanda

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .