Abanyarwanda bihariye imidali mu masiganwa y’abato bo mu bihugu bikoresha Igifaransa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kamena 2019 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda ni bo begukanye imidali yose yatanzwe mu masiganwa mpuzamahanga y’ingimbi n’abangavu yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru, yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda.

Aya masiganwa yitabiriwe n’amakipe y’abahungu n’abakobwa aturutse mu bihugu bitandatu byo muri Afurika aribyo Burkina Faso, u Burundi, Côte d’Ivoire, Niger, Repubuka ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda rwayakiriye.

Abasiganwa bakiniye mu mihanda ya Kimihurura aho bahagurukiye ndetse bakanasoreza kuri Rwanda Revenue Authority banyuze Mu Myembe – École internationale de Kigali – OGOPOGO – Sundowner – Ku Kabindi na NIDA, bazenguruka inshuro nyinshi aka gace kareshya n’ibilometero bitanu.

Abakobwa ni bo basiganwe mbere guhera saa 08:15 mu gitondo, bazenguruke inshuro zirindwi ku ntera y’ibilometero 36 naho abahungu bahagurutse saa Yine bazenguruka inshuro 10 ku ntera y’ibilometero 55.

Mu bakobwa, imidali yose yatwawe n’abanyarwandakazi, aho Nirere Xaverine yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 28.

Ishimwe Diane yegukanye umudali wa Feza abaye uwa kabiri nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 51 mu gihe uwa gatatu yabaye Irakoze Violette watwaye umudali wa Bronze nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 17 n’amasegonda 25.

Nyirarukundo Claudette yabaye uwa kane asizwe amasegonda atandatu na Violette mu gihe umunyamahanga waje imbere y’abandi yabaye uwa gatanu, ari Kouame Affoue Sarah wo muri Côte d’Ivoire, akoresheje isaha imwe, iminota 21 n’amasegonda 10.

Irakoze Aline na Uwamahoro Clémentine b’abanyarwanda, basoreje ku mwanya wa karindwi n’uwa munani muri iri siganwa ryasojwe n’abakinnyi 12 mu gihe batandatu barimo bane bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batabashije kurisoza naho Soro Manita wo muri Côte d’Ivoire ntiyakina.

Mu cyiciro cy’abahungu, bakoze intera y’ibilometero 55, uwa mbere yabaye Habimana Jean Eric wakoresheje isaha imwe, iminota 38 n’amasegonda 29, yegukana umudali wa Zahabu.

Umudali w’umwanya wa kabiri n’uwa gatatu, yegukanywe na Muhoza Eric na Nsabimana Jean Baptiste, bombi bakoresheje isaha imwe, iminota 39 n’amasegonda icyenda.

Gahemba Barnabé, Hakizimana Félicien na Niringiyimana Ramadhan b’abanyarwanda, na bo baje bakurikira bagenzi babo, habona gukurikiraho abanyamahanga, aho isiganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 39 bavuye muri iri ibi bihugu bitandatu.

U Rwanda rwitabaje abakinnyi 12 muri iri siganwa, mu cyiciro cy’abahungu, aho bari bagabanyije mu makipe abiri.

Muri iki cyiciro cy’abahungu, isiganwa ryasojwe n’abakinnyi 14, 23 basoza bamaze gukoresha ibihe biri hejuru y’ibigenwa n’amategeko mu gihe babiri batabashije gusoza isiganwa.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa Union Francophone de Cyclisme, Bayingana Aimable, yavuze ko bishimishije kuba ari ryo siganwa rya mbere ribayeho ry’abato ndetse hari amasomo abaryitabiriye hari amasomo baryigiyemo, yongeraho ko iri siganwa ryagenewe ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ati "Nashimishijwe n’uburyo ryitabiriwe, hari abo twatumiye dusanga ntibagira abakinnyi bato ariko abitabiriye byaberetse ibyo bagomba gukosora. Iri rushanwa twarigeneye ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kuko ari byo bigorwa no kubona amarushanwa y’abato. Turateganya n’ay’abakuru nko muri 2023."

Aya ni yo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na Union Francophone de Cyclisme ndetse yatewe inkunga n’umuryango w’abayobozi b’imijyi yo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Hari aho bazamukaga mu muhanda w'amabuye mu Rugando
Isiganwa ryabereye mu mihanda ya Kimihurura
Abanyarwanda bayoboye isiganwa, batangira no kuzenguruka abanyamahanga
Habimana Jean Eric wabaye uwa mbere yari yashyizemo ikinyuranyo
Abanyarwanda baterwaga akanyabugabo n'abafana baje kureba aya masiganwa
Habimana Jean Eric atwara isiganwa
Muhoza Eric na Nsabimana Jean Baptiste baje ku mwanya wa kabiri n'uwa gatatu
Harimo abasoje isiganwa ariko barengeje ibihe bigenwa n'amategeko
Ikipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashimiwe nk'iyahize andi makipe arimo u Rwanda n'u Burundi muri Mabigibigi
Nirere Xaverine yambikwa umudali wa Zahabu
Hazamuwe ibendera ry'u Rwanda maze haririmbwa Rwanda Nziza
Violette, Xaverine na Ishimwe Diane babaye aba mbere mu bangavu
Habimana Jean Eric wabaye uwa mbere mu ngimbi
Nsabimana Jean Baptiste, Habimana Jean Eric na Muhoza Eric babaye aba mbere mu ngimbi
Abanyarwanda bihariye imidali yose yatanzwe muri aya masiganwa abaye bwa mbere
Visi Perezida wa mbere muri Komite Olempike y'u Rwanda akaba n'umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Rwemalika Felicite yifotozanyije n'abakobwa ba mbere

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza